Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeUbuzimaUmubyeyi ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umwana we wa kabiri yitabye...

Umubyeyi ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umwana we wa kabiri yitabye Imana azize uburwayi bwahitanye umwana mbere kubera impamvu yashavuje benshi

Umubyeyi witwa Tuyishimire Alice wo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rweru, mu Kagari ka Kivusha, wabyaye abana babiri b’impanga, umwe akaza guhitanwa na kanseri yo mu maraso ataruzuza umwaka w’amavuko, umwana we wa kabiri wari usigaye yasabiraga ubufasha bwo kuvuzwa nawe yapfuye azize iyo ndwara. 

Ubusanzwe uyu mubyeyi nta kazi agira abana n’umubyeyi we ujya guca inshuro kugira ngo babashe kubona ifunguro. Aganira n’itangazamakuru yavuze ko nta gihe cyari gishize apfushije umwe mu bana babiri b’impanga azize kanseri yo mu maraso, n’uwarusigaye yitabye Imana azize yo. 

Tuyishimire avuga ko nyuma y’uko ibitaro bya ADEPR Nyamata biherutse kumusaba kwihutira kujyana uwo mwana mu bitaro bya CHUK, basanze kanseri yo mu maraso yaramurenze, asabwa ko yamujyana kumuvuza hanze y’Igihugu.  

Icyakora avuga ko yaje kubura amikoro maze yoherezwa mu Bitaro bya ADEPR Nyamata, aho umwana yagiraga mu buribwe bukabije. 

Yagize ati “Nta bushobozi nari mfite bwo kumujyana kumuvuza hanze y’Igihugu ariho nahereye nsaba ubuyobozi gucungura ubuzima bw’uyu mwana burinze kuncika mbureba, nari nabwiwe ko uko ntinda kumuvuza ubuzima bwe burushaho kujya mu marembera. None yitahiye.” 

Uyu mubyeyi avuga ko aba bana bombi bitabye Imana batangiye guterwa amaraso kuva ku mezi umunani y’amavuko aho bose batungwaga n’ibyuma bibongerera umwuka kugira ngo iminsi yicume. 

Avuga ko abayeho mu buzima bubi ari nayo ntandaro iviriyemo uwo mwana kwitaba Imana, gusa agashimira abagiraneza bamubaye hafi ubwo yasabaga ubufasha bwo kujya kumuvuza muri CHUK. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights