Umubare w’abaturage bamaze kwicirwa mu mujyi wa Uvira ubarirwa kuri 70, nyuma y’uko Ihuriro rya AFC/M23 ryirukanye ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Izi ngabo za Leta, zimaze gutsindwa ku rugamba, zahungiye i Bukavu na Uvira, aho zikomeje gukekwaho ubwicanyi n’iyicarubozo bikorerwa abaturage b’abasivile.
Ku itariki ya 27 Mutarama 2025, Ihuriro rya AFC/M23 ryafashe umujyi wa Goma, bifungura inzira y’ihunga ry’ingabo za FARDC n’abambari bazo bagana mu yindi mijyi yegereye Kivu y’Amajyepfo. Bukavu yafashwe ku wa 16 Gashyantare, nyuma y’imirwano ikaze, bituma igice kinini cy’izi ngabo za Leta kimukira i Uvira, Nyengezi na Kamanyola.
Ibice nka Kamanyola, Nyangezi n’utundi tugace twa Kivu y’Amajyepfo, byakomeje gufatwa n’Abasirikare ba M23 mu buryo bwihuse, bituma abari ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa basigara bahunga mu kivunge.
Ibi byatumye Leta yimurira ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo mu gice cya Uvira, cyabaye nk’igisigisigi cya Leta muri iyo ntara.
Ariko guhurira kw’izi ngabo za Leta (FARDC), imitwe iyifasha nka FDLR, iz’u Burundi na Wazalendo mu gace kamwe, byabaye nk’umuvumo ku baturage. Mu gihe gito, abaturage batangiye kwicwa urubozo, gusahurwa no gufatwa bugwate, ari nabyo byateje umutekano muke ukabije muri Uvira.
Raporo yakozwe n’itsinda ry’abaturage rikorera muri ako gace yabonywe na ITYAZO, igaragaza ko abantu 64 bamaze kwicwa hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2025. Iyi raporo inagaragaza ko uyu mubare ushobora kurenga 70, mu gihe hashyizwemo n’abasirikare bishwe mu buryo nk’ubwo.
Bamwe mu bishwe barimo Kinyungu Sangephar, w’imyaka hafi 60, warasiwe muri Quartier ya Mulongwe mu ijoro, mu byumweru bitatu bishize. Abandi barimo babiri bishwe ku itariki ya 19 Gicurasi muri Quartier ya Karmeli/Talatala. Undi witwaga Angola, na we yarasiwe muri Quartier ya Kabindula ku ya 11 Gicurasi 2025.
Hari n’abandi benshi bishwe guhera muri Gashyantare uyu mwaka, bamwe bazira gutanga ubufasha ku Ihuriro rya AFC/M23, abandi bakicwa n’ingabo za Leta bazize gukekwaho ubufatanyacyaha.
Kugeza ubu, Uvira iracyafite umutekano muke, ndetse abaturage bavuga ko ibyabo birimo gusahurwa ku mugaragaro.
Abenshi bavuga ko bateze amahoro igihe uyu mujyi uzaba ugeze mu maboko y’Abasirikare ba M23 n’aba Twirwaneho, kuko aho bafashe hose harangwa n’ituze n’amahoro, ugereranyije n’uduce tugenzurwa na FARDC, FDLR n’abambari ba Leta.
Ubu buhamya bugaragaza uburyo ihungabana ry’umutekano muri Uvira ridatezwa n’intambara hagati y’impande ebyiri gusa, ahubwo rinaterwa n’iterabwoba ry’ingabo za Leta n’imitwe ibashyigikiye, bataye inshingano yo kurinda abaturage.
Uyu mubare w’abaturage bamaze kwicirwa mu mujyi wa Uvira uri gukomeza guteza impaka ndende no guhangayikisha abatuye intara ya Kivu y’Amajyepfo n’abakurikirana uko umutekano uhagaze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuba abantu basaga 70 baramaze kwamburwa ubuzima mu gihe gito, ahanini bazize ibikorwa bya FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, byatumye benshi bibaza impamvu Leta y’i Kinshasa ikomeje kurebera ntigire icyo ikora ngo ihoshe ibyo bikorwa by’ubwicanyi.
Abaturage bibaza impamvu ibice bikiri mu maboko y’Ingabo za Leta bikomeje kuba isibaniro ry’amaraso y’inzirakarengane, mu gihe aho Ihuriro rya AFC/M23 n’Abasirikare ba M23 bageze harangwa n’ituze.
Abantu benshi batangiye kubona ko ubuyobozi bw’i Kinshasa butakigira ubushake cyangwa ubushobozi bwo kurinda ubuzima bw’abasivile. Uko imibare y’abishwe izamuka, ni nako icyizere cy’abantu benshi ku mutekano gitakara.
N’ubwo uyu mubare usanzwe ari mwinshi, abatuye muri Uvira bafite ubwoba ko ushobora kwikuba kabiri mu gihe ubutabera butahabwa agaciro, ubwicanyi bukirengagizwa, ndetse na raporo z’abaturage zigakomeza gusuzugurwa.