Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeUmubare w’Abarwanyi ba Wazalendo bamaze guhungira umuriro wa M23 i Bukavu watumye...

Umubare w’Abarwanyi ba Wazalendo bamaze guhungira umuriro wa M23 i Bukavu watumye benshi bashya ubwoba bwinshi cyane

Abarwanyi bahoze mu mitwe ya Wazalendo mu bice bya Masisi na Goma barwana ku ruhande rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara gihanganyemo na M23 bari guhungira i Bukavu n’imbunda zabo. 

Ibi byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile ikorera mu mujyi wa Bukavu, aho avuga ko batewe icyugazi, n’ababa barwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo bari ghungira muri uwo mujyi, bakaba bafite impungenge ko bsihobora guteza umutekano muke ku baturage baho. 

Akomeza avuga ko hashize icyumweru abarwanyi bo muri Wazalendo, batangiye kuza mu matsinda mato basaba ubuhungiro ku bavandimwe babo bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri bukavu. 

Amakuru aturuka ku mbuga y’urugamba avuga ko abarwanyi ba Wazalendo atari gusa kuko n’abacuruzi bakoreraga i Goma bamaze gushaka amacumbi muri uwo mujyi, kubera gutinya ko isaha yoseintambara ishobora kubera mu mujyi wa Goma. 

Aya makuru aturuka i Kavumu akomeza avuga ko usibye abo ba Wazalendo, n’abasilikare ba Leta bafite imiryango yabo ituye mu mujyi wa Goma batangiye kuyihungishiriza mu kigo cya gisilikare kizwi nka Camp Sayo. 

Mu gace ka Masisi ibintu bikomeje kumera nabi, cyane ko M23 ikomeje kwambura igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ibice byinshi muri teritwari ya Masisi. 

Nyuma yo gufata Nyanzale yafatwaga nk’ibirindiro bikuru by’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, M23 yafashe Kashuga na Misinga; mu bilometero nk’10 uva muri Mweso. 

Radio Okapi yatangaje ko nyuma yo gufata utu duce, abarwanyi ba M23 bakomereje mu gace ka Kalembe kari ku rubibi rwa teritwari ya Masisi na Walikale. 

M23 igenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse yamaze gushyira abayobozi bakorana na yo ku rwego rwa gisivili muri Rutshuru na Masisi, ikuraho aba Leta ya RDC. 

Muri iki gihe M23 ikomeje ibikorwa bituma abaturage bayiyumvamo, aho nko ku itariki ya 8 Werurwe 2024 yayoboye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu gace ka Kiwanja muri teritwari ya Rutshuru. 

Ni mugihe Tariki ya 9 Werurwe 2024, M23 yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange wakorewe mu muhanda uhuza ibitero bikuru bya Rutshuru n’ishuri ryisumbuye rya Lycée Mapema, Emma Kicheko na Monument Moustafa. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights