Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeUmubare w’abahitanywe n’abakomerekeye mu bitero bya Wazalendo yagabye ku basirikare ba M23...

Umubare w’abahitanywe n’abakomerekeye mu bitero bya Wazalendo yagabye ku basirikare ba M23 wateye benshi impungenge

Mu gihe Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kwihagararaho no kubungabunga umutekano w’abaturage mu duce rimaze kwigarurira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibikorwa bya Wazalendo byo kugaba ibitero byo kwihorera no guteza akaduruvayo byongeye kubyutswa. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Izi nyeshyamba zashatse guhungabanya umutekano aho zagabye ibitero kuri M23 mu gace ka Bambo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi byabaye kuva ku wa Kane tariki ya 15 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025. 

Imibare itangazwa n’inzego z’abaturage n’abashinzwe ubutabazi yagaragaje ko abantu batandatu bamaze kwitaba Imana, naho abarenga makumyabiri bakomerekejwe n’ibi bitero byatangijwe n’abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibisasu no gutega ibico ku basirikare ba AFC/M23.  

Iki gikorwa cyatunguwe na benshi, cyane cyane ko cyabaye mu gihe AFC/M23 ikomeje kwiyubaka no kugerageza gusubiza amahoro mu duce yari yarabaye indiri y’imyivumbagatanyo idafite intego. 

Nubwo Wazalendo bashoboye gutera ibisasu mu gace ka Bambo, igisirikare cya AFC/M23 cyagaragaje ubunyamwuga no kudacika intege.  

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa AFC/M23 baganiriye na ITYAZO, avuga ko abasirikare bayo babashije kugenzura imirwano, bagasubiza ibintu ku murongo nyuma yo gusubira inyuma by’igihe gito mu rwego rwo kwirinda gutakaza ubuzima bw’inzirakarengane n’ubw’abasivile. 

Abasirikare ba AFC/M23 basubiye mu gace ka Kabizo/Butare, kari hagati ya birometero 2 na 3 uvuye i Bambo, bakaba bahafashe ingamba zo kubuza ko Wazalendo bongera kwinjira ku butaka bwari bumaze gucumbikira abaturage mu mudendezo. 

Umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 yabwiye ITYAZO ati: “Turacyari ku mirongo yacu. Turinda abaturage, turinda imipaka.” 

“Abitwaje intwaro baturuka impande zose badashaka amahoro bazahura n’ingufu zacu. Twanze guhangana mu buryo bw’inabi, ariko twiteguye gukumira uwo ari we wese ushaka gusubiza inyuma ibyo twagezeho.” 

Hari impungenge ko ibikorwa bya Wazalendo bishobora kuba bifitanye isano n’indi mitwe nka FDLR, kuko hari amakuru avuga ko hari abarwanyi bashobora kuba bahungiye mu bice bya Kishishe, aho AFC/M23 yari imaze kuhagarura ituze.  

Kuba hari ibikorwa bya FDLR na Wazalendo bashobora gukorana bikomeje gukemangwa n’abaturage, kuko impamvu z’imirwano yabo zidahurije ku nyungu rusange z’abaturage. 

Mu duce twa Bwito, imirwano irakomeje, ariko AFC/M23 ikomeje guhangana no gukumira impamvu zose zateza umutekano mucye, harimo n’ibikorwa bya FDLR na Wazalendo, aho hatangiye no gukoreshwa ibikoresho bikomeye by’intambara n’intwaro ziremereye. 

Nubwo hari igice cy’abaturage bagiye guhungira mu bitaro bya Bambo cyangwa kwihisha mu ngo zabo, hari n’abandi bagaragaje icyizere cyinshi mu ngabo za AFC/M23, bavuga ko iyo ntambara itari guturuka ku ngabo z’iri huriro ahubwo ari abashaka gusenya icyagezweho barimo kongera imvururu. 

Umwe mu bagabo baganiriye n’umunyamakuru wa ITYAZO yagize ati: “Twari dutuje, twari twatangiye guhinga, abana bajya ku ishuri. Ibi byose Wazalendo barabisenya. AFC/M23 ntabwo yaduteraga ubwoba, ahubwo yaduhaga icyizere ko amahoro ashoboka.” 

Mu itangazo ryasohowe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwemeje ko ibikorwa byo kurinda abaturage no gusigasira umutekano bigikomeje kandi bizakomeza nubwo hari abashaka gusenya amahoro amaze iminsi yigaragaza mu bice byinshi byo mu Majyaruguru ya Kivu. 

Basoje bagira bati: “Turi abarwanashyaka b’amahoro, ariko kandi turi abasirikare bafite intego yo kurinda abaturage. Tuzahangana n’uwari we wese ushaka kuzambya ubuzima bw’abatuye mu duce twacu. Wazalendo na FDLR ntibazabona icyuho.” 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe