Colonel Ekembe André wari umaze igihe kinini afite amateka yihariye yo kwica abo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yavuye mu MINEMBWE.
Ubusanzwe Colonel Ekembe ni umusirikare wa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Ari mubasirikare bakomeye bagiye bagaragaraho kubangamira cyane Abanyamulenge ugereranije n’Abandi yasimbuye i Mulenge kuko we bya saga nkaho ahanini afite misiyo idasanzwe ku Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mubo uyu mugabo yakoranye nabo, harimo Brig Gen Dieudonne Muhima n’abandi bakoranye mukarere ka Haut-Plateau, ariko abo bageranye mu Minembwe bagiye bimurwa boherezwa ahandi gusa we akomeza gukorera mu Minembwe.
Ese twaba tugiye kugira amahoro? Abanyamulenge baribaza
Colonel Ekembe ukomoka mu bwoko bw’Ababembe ubusanzwe amazina ye bwite ni Ekyembe Manga André, uyu mugabo yagiye yihisha kenshi kuko yakunze kumvikana avuga ko akomoka Ntara ya Équateur.
Amateka ya Colonel Ekembe Mnga André, mu misozi miremire y’Imulenge avuga ko uyu mugabo akihagera yahitiye mu karere ka Tombwe muri teritware ya Mwenga aho ni mu Muhana wa Mikenke ubwo hari mu mwaka wa 2019 .
Igikorwa kigayitse cyabimburiye ibindi ni ugusenyera Abanyamulenge akabanyaga ibyabo, ibi yabikoze yivuye inyuma ntacyo yikanga, bigaragaza neza ko yarazi urinyuma ye.
Mu bindi corridorreport.com yagerageje kwegeranya, ni uko Colonel Ekembe niwe wakanguriye Abasirikare ba FARDC kujya barasira Abanyamulenge mu isoko, dore ko icyo gihe hahise hapfa ku kibitiro abarimo RUTIRIRIZA Bibogo, abandi benshi barimo abagore n’abana barakomereka.
Ekyembe kandi niwe wongeye kunyagisha inka zibarirwa mu magana, z’Abanyamulenge zari ahitwa kuri MONUSCO mu Minembwe.
Yakomereje ubugome bwe muri Rwera naho agira uruhare runini mu gusenya Kamombo, Nyamara, Mikarati, Kabara n’ahandi. Ubwo Ekembe yasenyaga Kamombo abaturage bari bongeye kuyigarukamo bamaze kubaka.
Colonel Ekyembe kandi yagize uruhare runini ku bitero byose Maï Maï Bishambuke, yagabye muri Kalingi guhera mu mwaka wa 2019. Ibitero byo mu Kalingi byasize byishe abashumba benshi b’i nka ndetse binyaga n’Inka ibihumbi n’ibihumbi z’Abanyamulenge.
Corridoreports.com ifite amakuru yizewe ko Colonel Ekembe, yavuye mu Minembwe tariki ya 09 Mutarama 2024, bivugwa ko Yoherejwe gukorera i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, mu cyahoze cyitwa Katanga.
Ekembe ari mu basirikare ba FARDC batazibagirana ku bibi byakorewe Abanyamulenge guhera mu mwaka wa 2019 kugeza mu ntangiriro z’u mwaka wa 2024.