Thursday, March 20, 2025
Thursday, March 20, 2025
spot_img
HomeImikinoUkuri ku makuru y’abafana 2 ‘abahuriga’ ba Rayon Sports bayiteye umugongo, bakerekeza...

Ukuri ku makuru y’abafana 2 ‘abahuriga’ ba Rayon Sports bayiteye umugongo, bakerekeza muri mukeba w’ibihe byose APR FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2024, hasakaye amakuru avuga ko abafana bakomeye muri Rayon Sports, bamaze gusezera muri iyi kipe berekeza i Shyorongi gufana APR FC. 

Aba bafana ni uwo bita, Sarpong na Nkunda Match ba Rayon Sports baba bayiteye umugongo, bakerekeza muri mukeba w’ibihe byose APR FC. 

Mu kiganiro Nkunda Match yagiranye na Isibo FM, we yahakanye aya makuru, avuga ko akiri umufana wa Rayon Sports kandi ko ntaho azajya ayisize. 

Naho Sarpong we yeruye atangaza ko yamaze gusezera ku bafana ba Rayon Sports. Ati “Njye nasezeye abafana ba Rayon Sports, ngiye kugenda mbe nitekerezaho, ubu nta kipe ndajyamo.” 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights