Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeUkuri ku cyihishe inyuma yo kuba Perezida Kagame yasuye ku ishuri Abanyarwanda...

Ukuri ku cyihishe inyuma yo kuba Perezida Kagame yasuye ku ishuri Abanyarwanda 5 biga muri ENSIA

Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algérie, asura Ishuri Rikuru ryigisha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence) rizwi nka ENSIA (École Nationale Supérieure d’Intelligence Artificielle), risanzwe ryigamo abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda. 

Ni igikorwa cyasize benshi bibaza: kuki Perezida w’Igihugu yakwihutira kujya ku ishuri ridafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ariko rifite Abanyarwanda bake barimo kwiga? Igisubizo kirimo ishusho ndende y’uburyo u Rwanda rwubatse politiki y’iterambere ishingiye ku bumenyi buhanitse. 

Kuva mu myaka ishize, u Rwanda rwihaye intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika. Uko ibihugu bikomeye byubaka ubushobozi muri Artificial Intelligence na Data Science, ni ko na Leta y’u Rwanda yazamuye imbaraga mu gutegura urubyiruko rwarwo guhangana n’ejo hazaza h’isi ishingiye ku bwenge buhanitse. 

Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko icyerekezo cy’igihugu atari ugukora ibintu byinshi, ahubwo ari ugukora ibifite ireme rirenze aho bigaragarira ijisho.  

Gusura ENSIA, aho Abanyarwanda bake ariko bafite aho bagana, ni ubutumwa bukomeye bwo kwerekana ko u Rwanda rwita ku baturage barwo bose, by’umwihariko abari mu nzira yo kugera ku bumenyi bukenewe mu mpinduka zikomeye z’ahazaza. 

Abanyeshuri batanu biga muri ENSIA bashyizwe imbere nk’isano ifatika ihuza ibihugu byombi: Rwanda na Algérie. Mu mafoto yasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame agaragara ari kumwe na bo, ababwira amagambo y’ishyaka n’ibyiringiro. 

Ibi ntibyari iby’ifoto gusa. Ni uburyo bwo gutanga ishusho nshya y’uburyo igihugu cyita ku baturage bacyo, n’uburyo gishyira imbere ubufatanye bufite aho bugana heza. Abo banyeshuri ni nk’intumwa z’u Rwanda muri Algérie, ariko kandi ni imbuto z’ubuyobozi bwatekereje kure. 

Ishuri rya ENSIA rifatwa nk’irya mbere muri Algérie mu bijyanye n’Ubwenge Buhangano. Ritanga amasomo ya kaminuza y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu, ahanini ahuza amasomo ya Artificial Intelligence, Machine Learning na Data Science, amasomo ari mu isonga y’ibihindura isi y’ubu. 

Perezida Kagame yatambagijwe mu bice bitandukanye by’ishuri, aho yahawe ibisobanuro ku mikorere n’intego byaryo, byari bigamije gutuma amenya neza aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bigira n’uburyo bafashwa gutyaza ubumenyi buzagirira akamaro igihugu. 

Nubwo urugendo rwa Perezida Kagame rutangiriye ku ishuri, ubutumwa bwatanzwe burenze uburezi gusa. Ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite inyota yo gufatanya n’ibihugu bifite ubushobozi buhanitse mu by’ubumenyi, kugira ngo rubone aho ruhahira ibitekerezo, ubufasha n’amahirwe yo gutera imbere mu buryo burambye. 

Kuba Perezida Kagame yarahitamo guhura n’abanyeshuri batanu biga kure, mu gihugu kitarimo inkuru nyinshi z’ubukungu bushingiye ku buhanga, si amahitamo asanzwe. Ni igikorwa cy’ubuyobozi bwubakiye ku gutekereza ku gihe kirekire, bugaha agaciro abari kubaka u Rwanda rwejo, aho rutaragera. 

Mu maso ya benshi badatekereza kure, ni uruzinduko rusanzwe. Ariko mu maso ya politiki y’iterambere rishingiye ku bwenge, ni intangiriro y’inkuru ndende cyane itarahabwa agaciro gahagije: aho u Rwanda rwifuza kugera mu myaka 20 iri imbere. 

Umukuru w’Igihugu hamwe n’abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga muri iri shuri ryo muri Algérie
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe