Buri wa Kabiri no ku wa Kane guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, ndetse no ku Cyumweru saa cyenda z’amanywa, abantu benshi bajya gusengera i Nyarutarama aho Grace Room Ministries yakoreraga.
Gusa ayo materaniro yahagaze burundu nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufashe icyemezo cyo kuyambura ubuzima gatozi kubera kutubahiriza amategeko.
Nubwo RGB itigeze isobanura impamvu nyir’izina y’ihagarikwa ry’iyo minisiteri ishingiye ku myemerere, amakuru avuga ko yarenze ku bubasha yari yemerewe, ikajya mu bikorwa bitari mu nshingano zayo.
Mu Rwanda, imiryango ishingiye ku myemerere igabanyijemo ibyiciro bine, buri kimwe kikagira ibyo gisabwa kugira ngo gikore mu buryo bwemewe.
Icyiciro cy’itorero gisaba ibisabwa byinshi birimo inyubako n’imikono y’abantu nibura 1,000. Grace Room yo yiyandikishije nk’icyiciro cya “Minisiteriya” (Ministry), aho iba ishamikiye ku itorero ariko igakora ibikorwa by’iterambere, atari ugutegura amateraniro cyangwa amasengesho.
Urugero ni nk’umuryango Communaute Biblique au Rwanda ukora mu rwego rwo kwigisha Bibiliya, atari ugutegura amasengesho.
Itegeko risaba ko Minisiteriya nk’izo zitanga itorero zishamikiyeho, kuko ari zo ziba zifite uburenganzira bwo gukora ibikorwa by’amasengesho. Grace Room, nubwo yari yiyandikishije muri uru rwego, yatangiye gukora nk’itorero ritunganye, rikanategura amateraniro.
Mu byagaragajwe, Kabanda Stanley ni we wari uhagarariye Grace Room mu mategeko, akaba n’umuyobozi w’itorero Jubilee Revival Assembly, ari na ryo ryari rishingikirijwe mu gusaba ibyangombwa.
Nubwo umugore we, Pasiteri Julienne Kabanda, ayobora amateraniro, ntabwo ari we wemerewe kuyobora Minisiteriya mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bimwe mu bikorwa byafashije RGB gufata icyemezo cyo guhagarika Grace Room harimo igikorwa cy’umubatizo wabaye ku wa 1 Gicurasi 2025 ku kibuga cya Tennis Club mu Rugunga, aho abayoboke 500 babatirijwe mu mazi menshi n’abantu batari bafite uburenganzira bwo kubikora.
Byakozwe mu buryo butubahirije amabwiriza RGB yari yasohoye ku wa 7 Werurwe 2025, asaba ko imihango nk’iyo ikorerwa ahasanzwe habera amateraniro, mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Si ibyo gusa, ahubwo n’ubutumwa butandukanye bwatangarizwaga ku mbuga nkoranyambaga za Grace Room Ministries bwatumye bamwe batangira kugira impungenge.
Urugero, ku wa 9 Gicurasi 2025, Grace Room yashyize kuri Twitter ubutumwa buvuga ko “ikiganza cy’Imana kiri gukiza ubwandu bwa SIDA”, ndetse hakavugwa n’ibindi bitangaza byaba byarabereye mu materaniro, birimo umugore utarigeze yiga ariko “umwuka w’Imana” ngo wamwigishije gusoma no kwandika ako kanya.
Hari amakuru avuga ko inyigisho zitangirwa muri Grace Room zidasanzwe zihuye n’intego leta ifitiye amadini, zirimo kwigisha abantu ibintu bidafatika aho kubafasha kwiteza imbere mu buryo bugaragara.