Mu gihe akarere k’ibiyaga bigari kakomeje kuba ku isonga mu makuru y’ubutabera, umutekano n’imibanire y’ibihugu, kuri uyu wa Gatanu intambwe nshya iganisha ku mahoro arambye iraza guterwa n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi bihugu byombi byiteguye gusinya amasezerano agena amahame ngenderwaho, mu muhango urimo gukurikiranwa n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Uyu muhango uteganyijwe kubera mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, ku isaha ya saa munani z’amanywa.
Amakuru yemejwe n’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aza kuba ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ari buhagere ahagarariye igihugu cye.
Nubwo ibikubiye muri ayo masezerano bitaratangazwa ku mugaragaro, itangazo ritumira abanyamakuru rivuga ko ari “amasezerano agena amahame ngenderwaho” – amagambo yoroheje ariko afite uburemere bukomeye mu rurimi rwa dipolomasi.
Ayo masezerano aje mu gihe cya politiki n’umutekano gicumbagira mu karere, cyane cyane nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 n’Ingabo za Leta ya RDC bemeranyije guhagarika imirwano binyuze mu biganiro by’amahoro byabereye muri Qatar.
Ibyo biganiro, byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 23 Mata 2025, byafashe umurongo mushya wo gushyira imbere ubwumvikane, guhagarika ibikorwa by’urugomo no kwitegura ibiganiro birambuye bigamije gushakira umuti ikibazo kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Icyatangaje benshi ni uko RDC yemeye kwicarana na AFC/M23, ibintu bitari byitezwe n’abantu benshi bitewe n’imvugo ikarishye yari imaze igihe hagati y’impande zombi.
Ariko, nk’uko abasesenguzi babivuga, ubwo ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kwigarurira ibice binyuranye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, byashyize igitutu kuri Leta ya Tshisekedi yemera guhindura umurongo wayo.
Ntibyari byoroshye kugeza ku rugero ibi bihugu biriho uyu munsi. Ku wa 18 Werurwe 2025, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahuje Perezida Paul Kagame n’uwa RDC, Félix Tshisekedi, mu biganiro byihariye byabereye i Doha.
Icyo gikorwa cyakurikiwe n’uruzinduko rw’abahagarariye AFC/M23 barimo Bertrand Bisimwa na Colonel Nzenze Imani John baganiriye na Qatar ku byari bitarigeze bisohoka ku mugaragaro, ku mpamvu nyamukuru y’ifatwa ry’intwaro.
Ni mu byumweru bike bikurikiye ibyo biganiro ko RDC n’u Rwanda basubukura ibiganiro by’imbonankubone. Ubu, intumwa za dipolomasi ku mpande zombi zirimo gutegura amasezerano azaba umusingi w’ubufatanye buhanitse mu by’umutekano, ubucuruzi, ubwubahane n’ubwuzuzanye.
Kwitabira aya masezerano kwa Marco Rubio, uhagarariye Amerika mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, ntabwo ari igikorwa gisanzwe.
Biratanga ishusho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite inyungu ziremereye mu kugarura ituze mu karere, cyane cyane mu gihe ibibazo by’umutekano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byakomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’isi.
Inzobere mu by’ububanyi n’amahanga zivuga ko amasezerano nk’aya ashobora kugena imikorere rusange izajya igenga imibanire hagati y’ibihugu, harimo no kuba yashyirwamo ingingo zo kwirinda guha rugari imitwe yitwaje intwaro, korohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse n’ibindi bikorwa bihuriweho mu rwego rw’amajyambere.
Kugeza ubu, hari byinshi bitarasobanuka. Nta n’umwe uravuga ibikubiye mu masezerano birambuye, ndetse Minisitiri Olivier Nduhungirehe yemeje ko isinywa ryayo riteganyijwe ariko yirinda gutanga ibisobanuro birambuye.
Nyamara, mu buryo butaziguye, aya masezerano aratanga icyizere ko impande zombi zifite ubushake bwo kuva mu ntambara zimaze imyaka mu burasiba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu gihe kandi umwuka wari mubi hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kugabanuka. Aho ibihugu byombi bihuriye mu biganiro bisanzwe na AFC/M23, ntibikiri igitangaza ko ibyari inzozi noneho bishobora kuba impamo.
N’ubwo byose bisa n’ibyatangiye kujya ku murongo, amateka y’akarere agaragaza ko amasezerano y’amahoro yagiye asinywa kenshi ariko ntasubize ikibazo cy’ingenzi: kuki intambara itarangira?
Uko bizagenda kose, aya masezerano n’ibiganiro biri gukorwa hagati ya RDC, AFC/M23, u Rwanda, Qatar n’Amerika biratanga icyizere gishya – icyizere gikeneye ubushake bukomeye bwo kubigeraho.
Igihe kizasobanura byose. Kandi nk’uko byanditswe n’itangazo ry’impande zombi, “ibiganiro bizibanda ku mpamvu nyir’izina y’iyo ntambara… ndetse n’uburyo burambye bwo kuyirangiza.”