Thursday, June 5, 2025
Thursday, June 5, 2025
spot_img
HomePolitikeUkuri ku cyihishe inyuma ya raporo zikomeje kwisukiranya zishinja AFC/M23 ibyaha by’intambara

Ukuri ku cyihishe inyuma ya raporo zikomeje kwisukiranya zishinja AFC/M23 ibyaha by’intambara

Raporo nshya yasohowe n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW), kuri uyu wa Kabiri, yongeye kuba imwe mu ziri gushyirwa mu majwi n’abakurikirana umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.  

Iyi raporo ivuga ko Abasirikare ba M23 bishe nibura abaturage 21 mu minsi ibiri, tariki ya 22-23 Gashyantare, mu Mujyi wa Goma.  

Ariko se, koko ibi birego bishingiye ku kuri, cyangwa ni indi ntwaro ya politiki ikoreshwa mu guharabika Ihuriro rya AFC/M23? 

Mu minsi ishize, AFC/M23 yafashe uduce tumwe na tumwe tw’ingenzi twari twarigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo za Leta zavugwagaho kunanirwa kurinda abaturage.  

Gufata Goma na Bukavu kwa AFC/M23 byavuzweho byinshi, ariko ni nako kwafunguye amayira yatumye abaturage benshi bahumeka gato nyuma y’imyaka myinshi y’ihungabana. 

HRW ivuga ko Abasirikare ba M23 barashe abaturage mu gace ka Katindo, ndetse hakaba hari n’imirambo yajugunywe ahantu gakorerwa imirimo y’ubwubatsi. Hari umwana bivugwa ko afite imyaka 15, wavanywe iwabo ntasubireyo, nk’uko bivugwa muri iyi raporo. 

Icyakora, byinshi muri ibi birego bikomeje gushidikanywaho bitewe n’uko bitagaragaramo ibimenyetso bifatika cyangwa ubutabera bwigenga bwabyemeje.  

Hari impungenge zikomeye z’uko ibi bishinjwa AFC/M23 biri mu murongo umwe n’ubundi buryo bukoreshwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abafatanyabikorwa babwo mu guharabika ibikorwa by’iri huriro riharanira impinduka mu burasirazuba bwa Congo. 

AFC/M23 yagaragaje ko ifite ubushake bwo gusuzuma ibyatangajwe. Umuyobozi wayo, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko “HRW iduha amahirwe yo kwisuzuma. Twubaha uyu muryango nubwo ibirego byawo byashize byagaragaye ko ari ibinyoma.”  

Ibi bishimangira ko AFC/M23 yiteguye gukorana n’inzego mpuzamahanga z’ubutabera aho gutinya gukurikiranwa, mu gihe hakorwa iperereza ridafite aho ribogamiye. 

HRW kandi yagarutse ku bitero bivugwa ko byagabwe mu bitaro i Goma muri Werurwe, aho ngo abantu 130 barimo n’abaganga batawe muri yombi. Amnesty International nayo yakomoje kuri ibi bikorwa, ariko ntabwo iratanga ibimenyetso bigaragaza aho abantu batoraguwe cyangwa ibimenyetso bifatika by’abo bivugwa ko bahohotewe. 

Ni iby’ingenzi kwibaza: kuki izi raporo zose zikomeza guhita zisohoka mu gihe ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishyigikiye (irimo n’iya FDLR) zikomeje gutsindwa ku rugamba?  

Hari ababona ko ibi ari igikorwa cyo gukoresha ibirego by’ihohoterwa nka gihamya y’imbaraga za dipolomasi aho gukemura ikibazo cy’akarengane abaturage bamazemo imyaka myinshi. 

AFC/M23, nk’ihuriro ryashyize imbere uburenganzira bw’abaturage ba Kivu, rikomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga ubuzima bw’abasivili n’ukuri ku bibera mu mirwano.  

Aho gutera ubwoba abaturage, hari aho riri gufasha mu kurwanya ubusahuzi n’ubwicanyi bikorwa n’indi mitwe, irimo n’iyashyigikiwe na Leta ya Congo ubwayo. 

Mu gihe isi yose ikomeje gutega amatwi impuruza za HRW, hakenewe na none ijwi rigerageza kugenzura impande zombi, rikarengera ukuri kurambye, aho kwibanda ku gushinja gusa.  

Kugira ngo amahoro arambye aboneke, ni ngombwa ko n’ibikorwa byose by’ubutumwa mpuzamahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu byirinda kubogama, ahubwo bigaha ijambo n’uburenganzira abafite icyo bavuga ku byabaye, barimo n’abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe