Ukombibona: Abayobozi batandukanye munzego za Leta bakoresha bate ikoranabuhanga mukumenyekanisha ibyobakora?

Muri iyi minsi iterambere mu ikoranabuhanga ririmo ririhuta aho usanga abaturage ndetse n’Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bifashisha ikoranabuhanga mu kugaragaza ibikorerwa mu igihugu,intara,uturere ndetse n’imirenge ntibagiwe n’utugari.

Aha usanga ku ikubitiro Leta yaragiye ifasha intara ndetse n’uturere gutunga imbunga (Website) zifashishwa n’abaturange batuye imbere mu gihugu ndetse nabatuye hanze ya cyo kumenya amakuru na Serivice zitangirwa mu intara,uturere ,imirenge ndetse n’utugari bakomokamo.

Si icyo gusa kandi Leta itanga murandasi (internet)kuri buri rwego rwayo kugirango yifashishwe mugukora ubwo bukangura mbaga ndetse n’ibindi bikorwa birimo gutanga amaraporo atandukanye akenerwa mu kazi kabo kaburi munsi.

Ese ni ngombwa ko Umuyobozi w’intara n’Akarere bagira urubuga rwabo rwihariya kuri twitter?

Abayobozi munzego zitandukanye byaba byiza bagiye bagira urubuga rw’ikoranabuhanga kuburyo uwabakenera yababona ndetse akaba ari nawe urukoresha byumwihariko.! Ibi tubikomojeho nyuma yaho bigaragariye ko bamwe mubayobozi munzego zitandukanye usanga batitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga kandi Leta iba yabahaye interineti (Bundles) zo gukoresha mukazi kabo kaburi munsi; gusa usanga ibi birangirira mu kwakira no kohereza ubutumwa kuri Email,whatsapp na Facebook Gusa.

Kuki Abayobozi bo munzego zo hasi bumvako Twitter ari urubuga rukoreshwa n’Ababakuriye gusa, byaba se bikwiye cyangwa ahubwo ni ubumenyi buke baba babifiteho?

Bamwe mubaganiriye na ITYAZO bavuzeko twitter igoye gukoresha ndetse kandi kugirango ubone abantu bagukurikiraho ngo biragoye, ariko kandi aha hirengagijwe ko umuntu ashobora gukurikirwa kurubuga runaka bitewe nibyo ashyiraho.

Mugusoza uko mbibona y’uyu munsi  twasoza twisabira abayobozi b’intara kugira inama no guhwitura abayobozi babo munzego zitandukanye  bakabakangurira gukoresha imbugankoranyambaga cyane cyane imirenge n’utugari kuko usanga akenshi uturere two tugerageza. Byaba ngombwa bamwe muri aba bayobozi bo mu mirenge n’utugari bagashakirwa amahugurwa bakamenya akamaro ko gukoresha imbugankoranyambaga.

Iyi nkuru turacya yitunganya… mu makuru yacu ataha muzabona bimwe mubiganiro birambuye twagiranye nabamwe mubayobozi mugenzo zitandukanye.