Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeUko byifashe mu gace kiriwemo urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 n’inyeshyamba za...

Uko byifashe mu gace kiriwemo urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikaze yamaze umunsi wose ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, hagati y’abasirikare ba AFC/M23 n’imitwe ya Wazalendo, ubu haravugwa agahenge mu gace ka Buleusa, gaherereye muri Gurupoma ya Ikobo, Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Abatangabuhamya bavuga ko iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo ku Cyumweru, ubwo impande zombi zahanganaga mu rugamba rwo kwisubiza ibice byafashwe mu minsi yashize.  

Abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za FARDC bashakaga gusubirana ibi bice, ariko baje gutsindwa bikomeye n’abasirikare ba AFC/M23, maze basubira inyuma berecyeza mu duce twa Kateku na Bushimba. 

Amakuru atangwa n’abaturage bahungiye muri ako gace ndetse n’ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi ba Wazalendo bari mu nzira yo guhunga banashinjwa ibikorwa byo gusahura no guhohotera abaturage bo mu duce banyuramo. 

Imirwano yatumye abaturage ba Buleusa baguma mu nzu zabo, abandi benshi bahitamo guhunga kubera ubwoba n’umutekano muke.  

Umwe mu baturage yabwiye ikinyamakuru gikorera hafi aho yagize ati: “Twumvaga amasasu umunsi wose. Nta n’umwe washoboraga kuva mu rugo.” 

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, ahagana saa mbili z’ijoro, haravugwa ko abasirikare ba AFC/M23 bari bamaze gutsimbura burundu ababarwanya, bagakomeza kugenzura agace ka Buleusa.  

Kuva icyo gihe, ibice byinshi biri mu maboko y’Ihuriro rya AFC/M23, mu gihe FARDC n’imitwe iyishamikiyeho bakomeje gukubitwa incuro mu bitero bagabye mu minsi ishize. 

Ku munsi wakurikiyeho, kuwa Mbere tariki ya 19 Gicurasi, habonetse agahenge muri ako gace, nubwo abaturage bakomeje kugenda batinya kugaruka mu byabo, bitewe n’uko umutekano ukiri mucye ndetse hagihari impungenge z’uko imirwano yakongera kubura igihe icyo ari cyo cyose. 

Ihuriro rya AFC/M23, rigizwe n’abasirikare bamaze imyaka bahanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa, rikomeje kwagura ububasha bwarwo muri Kivu ya Ruguru, mu gihe guverinoma ya RDC ihanganye no kugarura amahoro mu duce tumaze igihe mu ntambara zidashira. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe