Polisi y’u Rwanda yinjiye mu kibazo cy’umunyamakuru wa BTN TV, Ibarushimpuhwe Bihoyiki Kevin Christian, watewe n’abapolisi umuti cyangwa umwuka uryana mu maso, azira gufata amashusho y’inkuru yari abonye.
Uyu munyamakuru mu kiganiro yagiranye na Radio 10 cyatambutse mu gitondo cy’uyu wa 2 Gicurasi 2023, yasobanuye ko iri sanganya ryamubayeho kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023 ubwo yari Downtown mu karere ka Nyarugenge.
Ibarushimpuhwe avuga ko ubwo yageraga Downtown, yasanze hari umugore utwite inda nkuru wafashe n’abashinzwe umutekano bari bambaye imyambaro ya gisivili, azira ko ari umuzunguzayi, aryamye asaba imbabazi, abari ku ruhande bagaragaza ko batabyishimiye, barakaye.
Uyu munyamakuru ngo yatangiye gufata amashusho, aganiriza aba baturage bari abatangabubuhamya, nyuma y’aho umupolisi umwe muri babiri bari bahari, ahita amumisha umuti uryana mu maso (bamwe bemeza ko ari urusenda rw’amazi) wari mu gacupa yari afite mu kuboko kw’iburyo.
Yaje kwambikwa amapingu, apakirwa muri bisi yarimo abazunguzayi barimo uyu mugore utwite, bajyanwa muri kasho yemeza ko nta dirishya cyangwa itara ifite. Amashusho yari yafashe na yo avuga ko yasibwe n’abambaye imyambar ya gisivili.
Ibarushimpuhwe yagize ati: “Nafashe camera yanjye n’ibikoresho kuko nari ndi kumwe na byo, ndavuga nti ‘Noneho reka nganirize bano bantu ndi kubona’ kuko nabonaga benshi bafite impuhwe. Ku ishusho rya mbere, nkirifata, ngikanda stop, muri ba bahungu babiri, umwe avuyeyo, ahita ansumira, aba anyambuye ya camera, undi na we aba araje ati ‘Nawe ukampereza ibyo bikoresho bindi ufite’. Ati ‘Wowe uri nde uri gukamera?’. Baba barabinyambuye.”
Asobanura uko yatewe uyu muti mu maso, ati: “Ubwo Polisi iba iraje, banshyiraho amapingu, bari bafite na wa muti uryana mu maso. Ubwo abaturage barimo barasakuza bati ‘Murekure uyu mumama umeze gutya’. Abantu babaye benshi, basa n’abamucuze umwuka. Ngira ngo no mu modoka badutwayemo batujyana kuri sitasiyo ya Polisi, ntabwo yabashaga kwicara, bamujyanye bamuryamishije, acyambaye amapingu. Njyewe baje kuntera iyo miti, bayitera no mu baturage, mu kuyidutera, nahise mpuma, abaturage baratatana.”
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy ukorana na Ibarushimpuhwe kuri BTN TV yamenye ibyabaye kuri mugenzi we, akoresha Twitter, amenyesha Polisi y’u Rwanda ko abakozi bayo bateye uyu urusenda mu maso. Uru rwego rwamushimiye amakuru yari amaze gutanga, rumusezeranya gukurikirana ikibazo. Rwagize ruti: “Murakoze ku makuru mutanze, tugiye kubikurikirana.”
Ibarushimpuhwe yatangaje ko kuri sitasiyo yari afungiwemo hamwe n’abandi 6 barimo uwasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ukorera ishami ry’Inkeragutabara muri Nyamagabe, hageze Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre, arisegura, asaba ko bafungurwa. Ati: “Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, aravuga ati ‘Nyabuneka aba ni abafatanyabikorwa’, bankuramo amapingu, turaganira, dusobanura uko byagenze.”
CIP Twajamahoro kandi yanahamagaye ubuyobozi bwa BTN TV, burahagera, hamwe n’uyu munyamakuru baragenda abahesha ibikoresho byari byafatiriwe. Gusa ngo yasanze amashusho yari yafashe yo yamaze gusibwa.