Uganda: Yoweri Kaguta Museveni yeretse Abagande udukoryo twinshi yibitseho mu mupira w’Amaguru. Amafoto.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ukunze kurangwa n’udushya dutandukanye ndetse akagaragaza ko afite impano zirimo kuririmba aho anafite indirimbo zigera muri eshatu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, Museveni yongeye gutungura abantu akina umupira benshi bamukurira ingofero

Ubwo yatangizaga imirimo yo kubaka Sitade ya Buhinga izatwara akayabo k’amashilingi ya Uganda 6,000, 000, 000, Perezida Museveni yagaragaje ko nawe afite impano yo gukina umupira w’amaguru, ibintu byatunguye benshi ndetse bamwe bakomeza kugenda bavuga ibitandukanye kuri iyi mpano babonanye Perezida wabo.

Ati uretse Politike na Ruhago ndayoboye

Mu mafoto yakunze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga Museveni arimo gukina umupira yavuzweho n’abantu batandukanye harimo n’abakomeje kwemeza ko uyu mugabo atarasaza nk’uko bamwe babivuga.

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma