Uganda: Umuhanzi yatawe muri yombi arimo gusambanira mu muhanda. (Amafoto)

Igihugu cya Uganda kimwe mu bihugu bivugwamo ubusambanyi no guharika ku rwego rwo hejuru muri kano Karere k’Iburasirazuba, bakomeje kugira umwihariko kuri iyi ngingo kugeza n’aho badatinya gusambanira mu mamodoka yabo yewe no mumuhanda. Ku munsi w’ejo rero Polisi yo mu murwa mukuru Kampala Polisi ikaba yaratangaje inkuru y’umuhanzi yataye muri yombi, witwa Julius Buyinza uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Barbie Jay wamuguwe gitumo ari gusambanira mu modoka nubwo we yabihakanaga avuga ko yari ategereje umuntu, kubera ubushyuhe akaba yari  avanyemo imyenda.

Ikinyamakuru Bukedde online cyatangaje iyi nkuru kivuga ko Polisi  yivugira ko uyu mugabo ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Lubaga, akaba yari yafatiwe mu muhanda wa Mengo nubundi muri Lubaga aho yari yaparitse imodoka ye ya Carina ifite pulake UAW 771 D iruhande rw’umuhanda, atangira kwishimisha n’umukobwa bari kumwe ariko we imyirondoro yeikaba itabashije kumenyekana.

 

Uyu mugabo akaba yaguwe gitumo n’Abapolisi ubwo bari mu mukwabu w’ijoro, bakaza gutunguka kuri uyu mugabo batungiwe agatoki n’umuntu wabanyuze iruhande muri icyo gicuku, akabona imodoka iri muri pipipi hasi hejuru yitigisa. Ubwo ni bwo Abapolisi bahise bagira amakenga baza kureba ikiri gutigisa iyo modoka, niko guhita ibata muri yombi.

Uyu muhanzi wari ukunzwe unamenyerewe mu ndirimbo nka “Bodylicious” na“Tulaba Kuki”, ubwo yahatwaga ibibazo na polisi yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinja byo gukora imibonano mpuzabitsina mu muhanda ndetse n’umugore byagaragaraga ko atari umugore we, akaba yivugira ko yari yakuyemo imyenda gusa kuko hari hashyushye.

Umukobwa uri aha amenyere akazi kumubona mu maso buagusaba imbaraga.

Naho ibyo gufatwa yavanyemo umwenda wo hejuru, Barbie Jay yasobanuye ko yari ategerereje inshuti ye mu modoka ariko kubera ko yari ashyushye cyane ahitamo kuba avanyemo imyenda. Gusa nk’uko raporo ya polisi ibivuga bakaba basanze yambaye umwenda w’imbere gusa, umukobwa na we yazamuye ikanzu ayigeza hejuru y’amatako nk’uko .

Ikindi cyamenyekanye ni uko uyu mugore bari kumwe atari we kuko ubusanzwe afite umugore we witwa  Millers Nisha Mariam akaba anamaze iminsi mike babyaranye umuhungu wavutse ku wa 2 Werurwe bakamwita Hitler, izina ry’Umudage tumenyereye wamenyekanye kubera ibikorwa bye byagejeje u Burayi ku Ntambara ya Kabiri y’Isi.

 

Polisi yatangaje ko aba bombi baregwa icyaha cyo gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda, ibintu bibujijwe mu mategeko ya Uganda hakiyongeraho no kuba umwe atari umugore wundi mu gihe uyu muhanzi ashobora gukurikiranwaho icyaha cyo guca ibyuma uwo bashakanye.

No muri kasho utuzu duto Polisi ya Uganda ifungiramo abantu umkobwa yari yahise isura.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma