Winnie Byanyima, umugore wa Col. Dr. Kizza Besigye, yasabye Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni kugira impuhwe akarekura uwo munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, umaze igihe afunzwe.
Ibi Byanyima yabivuze nyuma y’uko urukiko rwa Uganda rwanze kurekura Besigye by’agateganyo, nyuma y’igihe asaba gutanga ingwate ngo aburane ari hanze.
Besigye, uyobora Ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, afungiwe ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi n’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Museveni. Yafatiwe i Nairobi muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize.
Nyuma y’uko urukiko rwemeje ko adashobora kurekurwa by’agateganyo, Byanyima yagaragaje agahinda avuga ati: “Ibi si ubutabera.”
Yongeye gusaba Perezida Museveni kugira icyo akora, ati: “Umugabo wanjye n’abandi bafunzwe bamaze iminsi irenga 180 muri gereza. Amategeko abaha uburenganzira bwo kurekurwa by’agateganyo, ariko urukiko rwabyanze.”
Yakomeje ashimangira ko icyo bashinjwa ari uko batavuga rumwe n’ubutegetsi mu buryo bwa politiki.
Ati: “Ndakomeje nsaba Perezida Museveni ko yakwemera ubutabera, atari ku mugabo wanjye gusa, ahubwo no ku bandi banyapolitiki bafunzwe nta rubanza rubayeho.”
Col. Besigye ahakana ibyaha aregwa, akavuga ko byose bifite imvano ya politiki. Aramutse ahamijwe ibi byaha, we n’abo bareganwa bashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu.