Umuvugabutumwa ukomeye cyane muri Uganda, Pasiteri Bugingo Aloysius yihutanwe mu bitaro bya Mulago nyuma yo kuraswa n’abantu bitwaje intwaro i Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Mutarama 2024.
Uyu muvugabutumwa akimara kuraswa yahise yihitanwa ku bitaro by’igihugu by’icyitegererezo bya Mulago i Kampala.
Pasiteri Bugingo Aloysius yarashwe n’abantu n’abantu bitwaje imbunda batamenyekanye, ariko ubuzima bwe ntibukiri mu kaga.
Abayobozi basuye Bugingo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bavuze ko “yamaze guhabwa imiti” bashimangira ko: “Ubu arikwitabwaho kandi ntakibazo afite.”
Bugingo, umuyobozi w’inzu y’amasengesho ya Ministries International, yarasiwe hafi ya sitasiyo ya lisansi ya Total muri Namungoona, mu Karere ka Wakiso.
Yahise ajyanwa i Mulago amerewe nabi ariko abaganga bashoboye kumuturisha nkuko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru. Abayobozi ba polisi bavuze ko bari batangiye guhiga abakoze icyo cyaha.
Abayobozi bakuru ba guverinoma,abapadiri,abayisilamu mbere batewe n’abantu bitwaje imbunda mu bice bitandukanye by’igihugu .
Pasiteri Bugingo ashyigikiye byimazeyo umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) akaba na Perezida, Yoweri Museveni.
Bugingo kandi ni umuyobozi w’itsinda ry’ibitangazamakuru rya Salt Media Group, buri gihe akoresha imiyoboro ye mu kunegura abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari nako akusanya inkunga yo gushyigikira Museveni n’umuhungu we ushobora kuzamusimbura, Gen Muhoozi Kainerugaba.