Saturday, December 28, 2024
Saturday, December 28, 2024
spot_img
HomeOther NewsUganda: Inkende yatawe muri yombi yambikwa amapingu nyuma yo gufatwa isenya inzu...

Uganda: Inkende yatawe muri yombi yambikwa amapingu nyuma yo gufatwa isenya inzu y’umuturage

Ku mbuga nkoranyambaga , hakomeje gusakara amafoto y’inkende yatawe muri yombi izira gusakambura amabati yari asakaye ku nzu.

Mu mashusho yafashwe agaragaza inkende yari iri hejuru y’inzu ifite umujinya ari nako igenda ikura amabati hejuru y’inzu y’umuturage. Ushinzwe gucunga umutekano kuri iyo nzu akimara kubona ibiri kuba yahise afata iyo nkende ayambika amapingu.

Amakuru avuga ko uyu musekirite (Security Guard) yahise ahamagara polisi yo mu gace ka Busoga muri Uganda ari naho ibyo byabereye ,ngo itangire iperereza kuri iyi nkende.

Icyatumye iyo nkende igira uburakari bukabuje bwatumye isakambura iyo nzu, nticyamenyekanye, ariko haracyekwa ko ngo yari ishonje.

Inkende yagaragaye isenya inzu ihita itabwa muri yombi
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights