Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIyobokamanaUganda: Abakateshisti ba Arikidiyosezi ya Kigali bakoreye urugendo nyobokamana I Namugongo

Uganda: Abakateshisti ba Arikidiyosezi ya Kigali bakoreye urugendo nyobokamana I Namugongo

Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023, saa 8h45 za mugitondo, Abakateshisti baherekejwe n’ abapadiri n’abiyeguriyimana bahagurutse i Kigali berekeje i Namugongo- Uganda, mu rugendo nyobokamana rubategurira guhimbaza umunsi w’umukateshisti uzizihizwa ku rwego rw’igihugu ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023.
Mbere yo guhaguruka,bahuriye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali batura Imana urugendo rwabo. Barebera hamwe n’ingendo zabakora basura ahantu hatandukanye bemeza ko bazasura imva ya Mutagatifu Andereya Kaggwa, umurinzi w’Abakateshisti.
Muguhaguruka I Kigali Abakateshiste n’abandi bakristu babaherekeje muri uru rugendo bagiye bafashwa cyane n’indirimo ya Mutagatifu Andereya Kagwa wahowe Imana I Bugande ari na we murinzi w’Abakateshisite.
Ku isaha ya 18h00 ku isaha yo mu Rwanda 19h00 ku isaha ya Uganda abakateshiste bari bageze I Mbarara aho bahagaze akanya gato bakomeza urugendo rugana I Kampala nkuko izi modoka nini zitwara abagenzi zisanzwe zibigenza, Guha agakaruhuko gato abagenzi bakabanza bakananura amagaguru ndetse bamwe bakajya kwiherera abandi bagashaka icyo kurya.
Twabibutsa ko uru rugendo abakristu batarukoze bonyine kuko bari baherejewe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda. Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda. Mu rugendo rwabo babanje kujya ahitwa Munyonyo ahashyinguye Andereya Kagwa ari na we Abakateshiste bisunze.

Abakateshiste bahereye ahiciwe Denys Sebugwawo basobanurirwa uko aticiwe hamwe n’abandi I Namugongo.


Ese Abahowe Imana b’I Bugande bibukwa ryari?
Nk’uko bisanzwe bigenda, buri tariki ya 3 Kamena, muri Uganda hibukwa abishwe bahowe Imana mu mwaka w’ 1886. Kuri uyu minsi nyine abantu ibihumbi n’ibihumbi bari mu rugendo nyobokamana barateranira ahitwa Namugongo muri Uganda muri iki gikorwa.
Tariki ya 3 Kamena 1886 nibwo hishwe abagabo 32 batwitswe n’Umwami Kabaka Mwanga ahitwa i Namugongo banze guhakana ukwemera kwabo kwa gikirisitu. Nyuma y’icyo gihe hakomeje kwicwa abandi bakirisitu benshi mu gihugu bamwe batewe amacumu, abandi bagatwikwa kubera ukwemera kwabo.
Tariki ya 03 Kamena ni bwo abakirisitu bakora urugendo nyobokamana bagateranira ku mva z’Abagatolika n’Abangilikani bakunamira abakirisitu batari bake bishwe bazira ukwemera kwa gikirisitu.
Abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Amerika, u Bwongereza, Kenya, Ethiopia, Tanzania, u Burundi n’ahandi bageze muri Uganda ngo bunamire abishwe bahowe ukwemera kwabo.
Abahowimana bo muri Uganda bemejwe ko ari abatagatifu mu mwaka w’1964 muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma.
Reka turebe amateka ya Mutagatifu Karoli Lwanga na bagenzi be bahowe Imana b’i Bugande.
Ibi byose byabye mu gihe cy’imyaka itatu: 1885, 1886, 1887. Abamisiyoneri ba mbere bageze i Buganda ni Padiri Livinhac na Lourdel.
Nyuma y’amezi arindwi bigisha gatigisimu bari baramaze gutoranya bamwe mu bigishwa bagombaga kubatizwa.
Izo nyigisho z’abapadiri bera nyamara ntizashimishije abapfumu baribabafitiye ishyari kimwe n’Abarabu bacuruzaga abacakara.
Abapadiri bera babonye ko bashobora gutotezwa babatije vuba na bwangu abo baribarabiteguriye maze bahungira mu magepfo y’ikiyaga cya vigtoriya.
Icyo gihe hari harateye ubushita maze abapadiri babatiza abana benshi bendaga gupfa.
Nyuma y’imyaka itatu bari mu buhungiro Mutesa yarapfuye asimburwa n’umuhungu we Mwanga wari ukunze idini rishya maze atuma kuri abo bapadiri bera ngo bagaruke.
Abategetsi bamwe nyamara ntago bashimishijwe n’iyo nsinzi y’abakristu. Byatumye babaca mu mizi bajya kubabeshyera i Bwami ko bashakaga kumunyaga ubutegetsi.
Abapfumu nabo batangira kwenyegeza bavuga ko bakwiriye gupfa. Umwami yumva amabwire maze kuri 15/11/1885 atwikisha Yozefu Mukasa.
Yaribwiraga ati « Nice uriya munyagitugu abandi bose baragira ubwoba maze bate iryo yobokamana rihya. »
Ibyo yatekerezaga siko byagenze. Kuko aho kugira ubwoba abantu benshi bagarukiye Imana. Ijoro ryakurikiye urupfu rwa Mukasa abana babigishwa 12 basabye kubatizwa, abandi 105 babatizwa mu cyumweru gikurikiyeho. Muribo 11 babaye Abamaritiri.
Kuwa 25/571886 nyuma y’urupfu rwa Mukasa, ubwo umwami yaravuye guhiga yatumiye uwitwa Mwafu umwana w’umutware w’intebe wari ugeze mu kigero cy’imyaka 14.
Bamubwiye ko yagiye kwigishwa iby’Imana na Diyonizi Sebugwawo. Umwami abajije Diyoniziyo wari uje akurikiranye na Mwafu ibyo yakoraga undi aramusubiza ati « namwigishaga iby’Imana.“
Umwami umujinya uramwica aramubwira ati« urubahuka ukajya kwigisha amanjwe y’abazungu naciye mu gihugu? Arahindukira maze ashikuza icumu umugaragu we aritera Diyonizi mu gikanu. Umwana uko yakaguye hasi arangamiye ijuru umwami asaba abagaragu be ngo bamusonge
Bavuga ko yaba yaramukururiye mu nzu akamusonga mu gitondo cyakurikiyeho
Uwo munsi nibwo batangaje itotezwa ku mugaragaro. Mu buhamya bwa Padiri Lourdel aragira ati« Bashyize ku ngoyi abasore bafite hagati y’imyaka 18-25 n’abana ku buryo bagendaga bagongana mbona ka Kizito muri icyo kivunge kagenda gaseka nk’aho karimo gukina. »
Ubwo bagendaga bagana aho bagombaga kwicirwa bahuye n’umuntu witwaga Pontiyani NGONDWE akaba yari umusirikari mu ngabo z’umwami
Amaze kumva ko batanze abakristu ngo bicwe yashyiriye intwaro ze umukuriye ngo adakeka ko yishe nawe asanga abishi b’Abakristu. Abishi bamubajije niba ari umukristu undi aramubwira ati ndiwe niba utabizi ubimenye
Undi abyumvise amuca umutwe umwana apfa atanasambye
Nyuma y’urugendo rurerure rwuje ibitotezo imfungwa zageze i Namugongo kuri 27/5/1886. batutiye inkwi nyinshi kugeza kuwa 3/6. Imfungwa zizategereza iminsi itandatu mu kwigomwa n’imibabaro, mu majoro yuje imbeho badasinzira, mu masengesho bategereje gitwari isaha yabo ya nyuma
Ingoma zaraye zivuga mu ijoro ry’uwa kabiri z’ukwa gatandatu zabwiraga imfungwa ko igihe kigeze. Karoli Rwanga bamushyize ukwe ngo bazamutwike ukwe kuburyo bubabaje. Ubwo bamutwikaga yarababwiye ati « Urantwika ariko ni nko kunsukaho amazi ngo unyuhagire. » Mbere yo guca Karori yaravuze ati « Mana yanjye, Mana yanjye. » Uko bagendaga bagana itanura induru zaravuze
Yari Mwanga umwana w’umwe mu bishi wari watorotse ngo nawe aze yicirwe n’ahandi. Yasabagizwaga n’ibyishimo arikumwe na bagenzi be. Niwe bahereye ho bamuhirikira mu muriro. Bahereye ku birenge ngo babagamburuze. Nyamara izo ntwari ntizatinyaga urupfu rw’umubiri wabo
Muri iyo nkongi y’umuriro ntibahwemaga gusingiza Imana bagira bati Dawe uri mu ijuru. Bamenye ko bapfuye barekeye aho gusenga. Uwanyuma mu bishwe bahowe Imana yitwa Yohani Mariya Muzeyi yariyarakomeje kwihishahisha ariko yari arambiwe. Yashakaga gupfira ukwemera kwe. Yagiye gushaka umwami amwica ku wa 27/1/1887 amuciye umutwe

Kuri uyu wa 17/05/ 2023, 8h45, Abakateshisti baherekejwe n’ abapadiri n’abiyeguriyimana bahagurutse i Kigali berekeje i Namugongo- Uganda, mu rugendo nyobokamana rubategurira guhimbaza umunsi w’umukateshisti uzizihizwa ku rwego rw’igihugu ku cyumweru ku wa 21/05/2023.
Mbere yo guhaguruka,bahuriye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali batura Imana urugendo rwabo. Biteganyijwe ko bazasura imva ya Mutagatifu Andereya Kaggwa, umurinzi w’Abakateshisti.
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights