UEFA Champions League: Mu gihe Real Madrid na PSG rwari urugamba rukomeye, Liverpool na Porto  zasaga n’izibereye mu myitozo.(Amafoto)

Muri iri joro ryakeye mu irushanwa risumba ayandi ku mugabane w’Uburayi UEFA Champions League hari hateganyijwe imikino ibiro ikomeye muri 1/8 cy’iri rushanwa aho ikipe ya Real Madrid yagombaga gucakirana Paris Saint Germain ndetse na Porto igakina na Liverpool, gusa umukino wari uhanzwe amaso cyane ni umukino wa Real Madrid ndetse PSG, aho PSG yari ifite urugamba rukomeye rwo gukuramo umwenda w’ibitego 3-1 yatsinzwe na Real Madrid, hanyuma ikaba yabasha gukomeza, naho Liverpool ibyari byitezwe ko itaza kwigora mu mukino wayo na Porto dore ko mu mukino wabanje Liverpool yari yibikiye impamba y’ibitego 5-0 bwa Porto.

Abatoza ba Real Madrid na PSG

Umukino wa wa Real Madrid na PSG wari umukino ukomeye wari witezwemo ibitangaza cyane cyane ku ruhande rwa Paris Saint-Germain itari ifite umukinnyi wayo ukomeye Neymar ukina mu busatirizi wavunitsemu gihe Real Madrid yo yashakaga guhagarara ku bitego 3-1 yatsinze mu mukino ubanza, yakinnye kandi idafite Toni Kroos na Luca Modric bamaze iminsi barwaye, mu bakinnyi babanjemo.

Christiano na Cavani

Paris Saint-Germain yari imbere y’abafana, yabonye uburyo bwashoboraga kuba bwayihaye kuyobora umukino mu gice cya mbere, ariko imipira ya Kylian Mbappe na Angel Di Maria wagoye cyane Real Madrid yakinnyemo, ntabwo yigeze irenga umunyezamu Jesus Navas ngo banyeganyeze incundura, na Real Madrid kandi ntibyayoroheye igice cya mbere kirangira gityo ari 0-0, no ku ruhande rwa Liverpool na Porto bikaba byarangiye bityo mu gice cyambere.

Igice cya kabiri cyatangiye ishyaka rigikomeje ku mpande zombi ku buryo wabonaga buri kipe yifuza gfungura amazamu ariko PSG ukabona ko isa nk’iri imbere dore ko n’uburyo umukino wari uhagaje PSG yazaga Imbere, Gusa Christiano utajya yiburira ku munota wa 51 yatunguye PSG ayikubita igitego cy’umutwe aba afunguye amazamu, baba bakomeje kongerera akazi PSG.

Umukono wakomeje ari nako PSG yotsa igitutu Real Madrid ngo irebe ko yagombora ibi bitego bdetse inashimishe abafana bayo yakiniraga imbere biheshe gukora n’ibitangaza yari yitezweho byo kugombora ibitego 3, ikabona gukomeza cyangwa bakongezaho iminota(Extra Time).

Gusa ntibyayihiriye ku munota wa 66 w’umukino, umukinnyi Marco Verratti wa PSG wari wabonye ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 20, byagaragaye ko asa n’ukiniwe nabi, gusa we ntiyishimira ko umusifuzi adasifuye maze yiruka ku musifuzi ajya kumubwira, undi amusubirisha ikarita ya kabiri y’umuhondo, ihita ivujwamo umutuku asohoka mu kibuga mu kibuga atyo. PSG iba igize ikindi cyuho nyuma yo kuba itari ifite abakinnyi bayo batatu bakomeye

Nubwo bari bamaze gucika intege dore ko bari basigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, PSG yishyuye igitego ku mupira wabanje guterwa n’umutwe wa Janvier Pastore wari winjiyemo mu gice cya kabiri asimbuye , ugarurwa n’umuzamu mbere y’uko Cavani ashyiraho ivi, umupira ujya mu izamu ku munota wa 71. Abakinnyi ba PSG batangira kuvuga ko urugamba rutangiye koroha dore ko ubwo byari bibaye 2-4 bya Real Madrid.

Umukino wakomeje ari nako hongerwamo imbaraga ku mbande zombi dore ko Real yinjijemo Bale wari watangiriye ku ntebe y’abasimbura, ari nako amakipe yombi akomeza kotsanya igitutu ari nako Real Madrid ikomeza gusatira PSG ngo iyishyiremo ikinyuranyo kiyiha ikizere cyo gukomeza, PSG nayo ariko yafashwaga cyane Cavani ariko wari waboshye bikomeye n’abakinnyi ba Real na yo yakomeje gusatira bikaba iby’ubusa.

Ku munota wa 80 Real Madrid yasibanganyije inzozi zo kwishyura kwa PSG ibifashijwemo  umukinnyi wabo ukiri muto wanakinnye neza Casemiro atsindaga igitego ku mupira wasubijwe inyuma na Cristiano Ronaldo. Real Madrid ikomeza ityo n’impamba ihagije y’ibitego 5-2 mu mikino yombi, aho uwa mbere yari 3-1yatsinze, naho uwa nijoro ikaba yatsinze2-1.

Ku ruhande rwa Liverpool nk’uko twabivuze haruguru byakomeje kuba nk’imyitozo koko nubwo amakipe yombi yakomeje gusatirana ndetse akagerageza no gushota mu mazamu iminota 90 yarangiye ntayibashije kureba mu izamu ry’iyindi Liverpool igumana umwanya wayo w’icyubahiro wo gukomeza n’impamba yayo y’ibitego 5-0 bwa Porto.

Liverpool na Porto

Indi mikino yo muri 1/8 y’iri rushanwa rya UEFA Champions League ikaba iri bukomeze kuri uyu wa aho ikipe ya Tottenham iza kwakira mu Bwongereza  Juventus de Turin yo mu Butaliyani, aya makipe yombi nayo akaza kuba afite urugamba rukomeye dore mu mukino ubanza, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2. Undi mukino uteganyije ukaze guhuza ikipe ya Manchester City  iza kwakira FC Basel mu Bwongereza. Umukino ubanza Basel ikaba yari yatsindiwe iwayo ibitego 4-0.

Christiano yatsinze igitego cyiza cy’umutwe.

Indi mikino ine isigaye  yo muri  1/8 cya UEFA Champions League ikazaba mu cyumweru gitaha.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma