UEFA 2017/2018: Muri ¼ Real Madrid yatangiye iha isomo Juventus, Ronaldo yandika amateka (Amafoto).

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Mata 2018, imikino ibanza ya ¼ cya UEFA Champions League yatangiye aho Bayern Munich yatsinze Sevilla ibitego bibiri kuri kimwe naho Real Madrid inyagira Juventus ibitego bitatu ku busa iyisanze iwayo, Cristiano Ronaldo yandika amateka mashya atarabaho muri iri rushanwa.            

Nubwo Real Madrid yahinduye ibitekerezo benshi bari bafite mu mitwe yabo dore ko kubera umusaruro muke Real Madrid yagaragaje muri shampiyona ya Espagne uyu mwaka aho iri ku mwanya wa gatatu, ibi byatumaga benshi batayiha amahirwe yo kwikura imbere ya Juventus yo mu Butaliyani mu mukino ubanza wa ¼ cya UEFA Champions League byongeye mu rugo.

Umutoza Zinedine Zidane n’ikipe ye ya Real Madrd isa n’inafite amateka akomeye muri iri rushanwa dore ko imaze kwegukana ibikombe 12 by’iri rushanwa birimo na bibiri biheruka yatwaye yikurikiranya, kuri uyu mugoroba yongeye kwerekana ko umwihariko w’ubunararibonye muri iri rushanwa  ku mugabane w’u Burayi dore ko mu minota itatu gusa Cristiano Ronaldo yari yamaze kwerekana icyabajyanye mu Butaliyani, afungura amazamu kuri Allianz Stadium yarimo abafana basaga 40 849, biganjemo abataliyani bari baje gushyigikira ikipe yabo.

Ikipe ya Juventus nayo umuntu atavuga ko itazi uburyohe bw’iri rushanwa dore ko imaze no kuryegukana ibugira kabiri yewe  ikaba  imaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro zirindwi ihatsindirwa harimo n’umwaka ushize aho n’ubundi Real Madrid yayitwaye iki gikombe, nayo yatangiye gushaka uko yakwishyura ariko uburyo yabonye ba rutahizamu bayo barimo Paulo Dybala, Gonzalo Higuain kimwe na Rodrigo Bentancur bagaragaza ubwana no kujenjeka imbere y’ izamu ntibabubyaza umusaruro, uretse ko n’abugarizi ba Real Madrid batari baboroheye.

  

Mu gihe Juventus yari ikigerageza amahirwe ngo irebe ko yakwishyura, ku munota wa 64 Christiano Ronaldo yongeye kuyibutsa itazi ibyo irimo ikora maze arayikosora ayikubita ikindi gitego cyiza mu buhanga utabasha gusobanura urebye uburyo yagitsinze, igitego cyabaye  kimwe mu bitego byiza mu mateka ya Champions League dore ko yabanje kwihindukiza asa nk’ugarame, atera umupira atareba mu izamu amaguru ari mu kirere uragenda uruhukira mu rushundura, abari aho bavuza induru, Juventus amarira arashoka.

Iki gitego cyatunguye abantu bose yaba umutoza Zidane wagaragaje gutungurwa n’uburyo uyu rutahizamu Ronaldo yatsinze iki gitego, yewe n’abafana ba Juventus bamukomeye mu mashyi bamushimira ku gitego kidasanzwe yari atsinze ikipe yabo, nabo bashimangira umwihariko w’ubuhanga bwe.

Mu gihe bamwe batekerezaga ko biza kurangira gutya cyangwa se wenda juventus ikishyura dore ko haburaga iminota nka 25, nyuma y’iminota ibiri gusa , Juventus yongeye guhura n’ibyago maze  ku munota wa 66 rutahizamu  wayo Paulo Dybala igenderaho wari wagerageje no guha akazi katoroshye ubwugarizi bwa Real Madrid, abona ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga byatumye atazanagaragara mu mukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha.

Iri sohoka rya Paulo Dybala ryongereye imbaraga ku ruhande rwa Real Madrid maze itangira kwidagadura no kwisanzura mu kibuga nta gihunga dore ko yari isigaye ihanganye n’abakinnyi 10, ku munota wa 72 myugariro Marcelo yongera gukora mu jisho rya Juventus atsinda igitego cya gatatu abanje kunyura hagati ya ba myugariro batatu ba Juventus aragenda acenga n’umunyezamu Gianluigi Buffon yohereza umupira mu rushundura. Umukino ukaba waje no kurangira gutyo

Ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo ibi bitego byabyatumye yandika amateka atarakorwa n’undi mukinnyi wese kuva iri rushanwa ryabaho mu myaka 1963, aho yaciye agahigo ko kuzuza ibitego 22 amaze gutsinda mu mikino ya ¼ cyaryo. Ikindi uyu ukaba wari umukino wa 10 wikurikiranya muri iri rushanwa Ronaldo atsinda igitego bikaba ari ubwa mbere nabyo bibayeho.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ku myaka ye 33 y’amavuko  , akomeje guca uduhigo dutandukanye muri ruhago muri rusange, ariko by’umwiahriko akaba yahise yuzuza ibitego 119 muri iri rushanwa binamuhesha kuba  ari we wa mbere ufitemo ibitego byinshi akaba arusha ibitego 19 mukeba we Messi muri Barcelone  bahora bahanganye.

Tugarutse mu wundi mukino wabaye kuri uyu mugoroba, Bayern Munich yo mu Budage yari yasuye Sevilla iwayo muri Espagne iyitsinda ibitego 2-1.

Muri uyu mukino Sevilla niyo yatangiye isatira cyane ndetse inagaragaza imbaraga nyinshi aho yanabonye uburyo bwinshi ariko ibupfusha ubusa, gusa umukinnyi wayo Pablo Sarabia aza gufungura amazamu ku munota wa 32, nyuma y’iminota 5 gusa , ku munota wa 37 Jesus Navas atsinda  igitego cya mbere cyo kwishyura, ariko n’ako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri  Bayern Munich imwe mu makipe azwiho gukinisha imbaraga yagarutse yariye amavubi, ifashishijwe na  Thiago Alcantara ashyiramo icya kabiri cy’agashinguracumu, ishyiramo ikinyuranyo itahana amanota atatu y’umukono umukino urangira utyo.

Tubibutse ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Mata imikino ya 1/4 y’iri rushanwa iza gukomeza  iza gukomeza, hakaba hategerejwe undi mukino ukomeye cyane uza guhuza amakipe abiri yo mu Bwongereza, Manchester City iribusure Liverpool naho FC Barcelona ikaza kuba iri mu rugo yakiriye AC Roma, umukino udakanganye cyane n’ubwoumupira widunda.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)