Umuririmbyi w’Umunya-Tanzania Raymond Shaban wamamaye nka Rayvanny aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Mi Amor’’ cyangwa se ‘Urukundo rwanjye’ mu Kinyarwanda. Ni indirimbo yahuriyemo na mugenzi we wo muri Angola Gerilson Insrael.
Uyu muhanzi mu rwego rwo kuyamamaza yayituye abakobwa batandukanye buje ubwiza bo muri Afurika y’Uburasirazuba. Mu Rwanda yahisemo Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022. Rayvanny yifashishije amajwi y’iyi ndirimbo ye nshya ndetse n’amafoto ya Muheto atandukanye, yagaragaje ko yashituwe n’ubwiza bw’uyu mukobwa.
Arandika ati “Umwamikazi ufite ubwiza budasanzwe wo mu Rwanda, agaragara neza cyane.’’
Ku wa 03 Gicurasi 2024 ni bwo Rayvanny yashyize hanze mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo igaragaramo ikizungerezi cy’umunya-Ethiopia.
Akaba yarayihuriyemo n’umunya-Angola, Insrael iyi ndirimbo uyumvise ukayisubiramo, wumva ko hari uburyo ifite umujyo umwe n’uwa Fou De Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana cyane mu nyikirizo yayo wumva neza bisa.
Kuri ubu uyu muhanzi ariko akaba akomeje kwishimira urukundo yeretswe mu Burundi yaba uko bamwakiriye n’ubwitabire bwabo mu bitaramo yarahakoreye.
Ibi byatumye yikomanga mu gatuza ati ”Ntabwo ndi umuhanzi wo muri Tanzania ndi umuhanzi mpuzamahanga uturuka muri Tanzania. Ndasaba abantu kujya banyita Mpuzamahanga.”
Ahamagarira Abarundi gukomeza guharanira kwiteza imbere ati”Nakunze ibikorerwa mu Burundi, urukundo rwanyu, igihugu cyanyu mukomeze kuzamura ibendera ry’igihugu cyanyu.”
Uyu mugabo kandi yishimiye ibihe yagiranye n’abishyuye akayabo akabanza kubataramira.
Ibitaramo Rayvanny yari afite mu Burundi birimo icyabaye ku wa 04 Gicurasi 2024 cyitabiwe n’abafite agatubutse batifuje kujya kurwanira mu gitarmo rusange.
Akagira n’icyo cyitabiwe n’abantu cyari ku giciro cyo hasi, si we munya-Tanzania wari werekeje muri iki gihugu kuko yampanukanye na RJ The DJ na Wema Sepetu.