Ubwiza butangaje ndetse n’ikimero giteye ukwacyo nibyo bigiye gukoreshwa na Pretty Kind mu kwigarurira Diamond – Amafoto

Umusore umwe gusa muri Tanzaniya  uzwi nka Diamond Platnumz ari kubica bigacika dore abigitsina gore bose hariya barimo kumwifuza nyuma yo kuba yaratandukanye na Hassan , kuri ubu umuririmbyi Suzan Michael uzwi nka Pretty Kind ubifatanya no gukina filime yihaye umuhigo wo kurwana inkundura kugeza igihe azegukana umutima wa Diamond Platnumz wari umugabo wa Zari ngo kandi yizeye neza ko azabigeraho ngo kuko uwo bahanganye atamuteye ubwoba.

umuririmbyi Suzan Michael uzwi nka Pretty Kind yaje nkiyagatera kuri Diamond

Icyamamare Diamond yari amaze imyaka itatu abana mu nzu na Zarinah Hassan wo muri Uganda ndetse babyaranye abana babiri. Uyu muhanzi yagiye akururana n’abandi bagore barimo Hamisa Mobeto na we yateye inda babyarana umuhungu.

umuririmbyi Suzan Michael uzwi nka Pretty Kind

Mu by’urukundo, Diamond yagiye avugwaho kujarajara na we yigeze kubyemera kuko ngo ibimubaho bikururwa n’uburyo yamamaye. Mobeto ni we mugore bari kumwe mu buryo buhishe ndetse nyina wa Diamond aherutse kumukubita amusanze mu buriri bw’umwana we.Ibintu byavugishije benshi cyane barimo na Papa wa Diamond wanamaze gutandukana na nyina.

Pretty yaje nkiyagatera nnawe ngo arashaka Diamond hasi hejuru kandi ngo azamubona byanze bikunze yatangarije ikinyamakuru Global Publishers ko afite umugambi ukomeye wo gushakisha inzira zishoboka zose zizamugeza kuri Diamond kugeza bakundanye akamwibagiza abandi bagore bose uko bakabaye yongeyeho ko bitoroshye ngo kuko uyu mugabo akunda cyane abagore.

Pretty Kind akurikiranira hafi ibya Diamond kandi yabukereye yiyemeje ku mwigarurira

Ati “Diamond nzamushwanisha na Mobeto maze mwigarurire  kuko ndamukunda cyane, nabuze ibitotsi  kubera we. Mobeto ntiyizere ko yamaze kumwigarurira kuko ndi munzira nerekeza yo. Hari igihe nabonaga kwigarurira Diamond bigoye kubera ko nyina yakundaga Mobeto cyane, ubu inzira imeze neza nyuma y’aho akubiswe na nyina wa Diamond. byaranshimishije cyane kuko ubu mbona nzabanza guca kumukecuru maze ibindi bikikora.”

umuririmbyi Suzan Michael uzwi nka Pretty Kind

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma