Tariki ya 25 Ukuboza 2024, ubwo isi yose yizihizaga Noheli, mu karere ka Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasiye Abanyamulenge. Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zagabye ibitero bikomeye mu bice bya Lundu, Lunundu, n’ahandi muri Komine ya Minembwe, byasize abaturage benshi bahunze abandi batakaza ubuzima.
Amakuru ahamya ko muri ibi bitero, ingabo za FARDC zasahuye ibintu byinshi birimo ibiribwa nk’amafu, ibishyimbo, n’amatungo magufi, ndetse n’imyenda y’abagore n’abagabo. Uretse gusahura, izi ngabo zarashe urufaya rw’amasasu mu baturage, zikomeretsa ndetse zica abaturage bari bahunze berekeza mu bihuru (amashyamba) no ku misozi.
Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yishwe ubwo yahungaga ava ku Lunundu. Abandi baturage benshi baraye mu mashyamba.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Ityazo.com, Missionary Jean de Dieu, Ambasaderi w’Abaharanira Amahoro y’Abanyamulenge, yamaganye ibikorwa bya FARDC, asaba amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga gufasha guhagarika ubu bwicanyi bukomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.
Yagize ati:
“Tubabajwe bikomeye n’ukuntu Abanyamulenge bakomeje kugirirwa nabi mu gihe isi yose yizihizaga umunsi mukuru wa Noheli. Abasivile barasirwa mu ngo zabo, abandi basahurwa. Kugeza ubu hari n’amazu yasenywa. Ibi bikorwa bigomba guhagarara byihuse. Turasaba amahanga, imiryango mpuzamahanga, n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu kugira icyo bakora kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.”
Jean de Dieu yakomeje avuga ko impande zose zikwiye gukomeza gukorera mu murongo w’amahoro, kandi hagashakwa umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kurangwa muri aka karere ka Minembwe.
N’ubwo ingabo za FARDC zari ziteze kugera ku ntego zazo, amakuru yemeza ko mu bice bitandukanye zirimo i Lundu na Lwiko zakubiswe inshuro bikomeye n’abashinzwe kwirwanaho b’Abanyamulenge. Ibi byatumye izo ngabo zihungira mu bice bya Ugeafi na Makangata.
Abaturage barasabwa gushyira imbere umutekano wabo, bakirinda kwegera ahari ibikorwa bya gisirikare. Kugeza ubu, ibice byinshi byugarijwe n’umutekano muke, ariko impande zihanganye zikomeje kurebana ay’ingwe.
Jean de Dieu arahamagarira buri wese, yaba imiryango mpuzamahanga, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abaturage ba Congo, guhaguruka bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije Abanyamulenge. Amahoro arambye ni yo soko y’ubuzima bwiza bwa buri wese.