Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeUbwami bw’Abarabu bwahaye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intwaro zo...

Ubwami bw’Abarabu bwahaye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intwaro zo kwifashisha mu bikorwa byo kwica abaturage

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu  gucungira  umutekano umujyi wa Goma wamaze kugotwa na M23 no gukomeza kumisha ibisasu biremereye mu baturage, igisirikare cya FARDC kimaze iminsi cyakiriye intwaro zirimo blindés na hélicoptères. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahawe ziriya ntwaro kugira ngo kibashe kongera umutekano mu gace Goma iherereyemo no kureba ko byabafasha kubuza M23 gufata uyu mujyi wamaze kugotwa abawurimo bakaba bamaze icyumweru bataka inzara. 

Amakuru aturuka mu baturage batuye mu gace ka Sake na Bweramana bavuga ko nyuma yuko igisirikare cya M23 kigereye muri utu duce twombi kigafata imisozi yose ikikije site ya Sake, ingabo za FARDC zari muri iyi site zahise zihungira mu mujyi wa Goma ku buryo isaha yose M23 ibishatse yafata umujyi wa Goma. 

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifatanyije n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza bari kurushaho gushaka ikintu icyaricyo cyose cyabafasha kugumana umujyi wa Goma ngo batawamburwa na M23 n’ihuriro AFC. 

Guverinoma ya RD Congo ikaba ikomeje gutumiza intwaro zigezweho kugira ngo ibashe guhangana na M23 ,nubwo uyu mutwe udahwema kuzibambura uko bagerageje kuwurasaho. 

Gusa ariko intwaro zigezweho igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze igihe kinini kizikoresha nabi, aho abarwanyi bacyo n’abambari babo bakomeje kurasa buhumyi mu baturage, benshi bakaba barapfuye, amazu yabo arasenywa ndetse n’amatungo aricwa, byose bigakorwa imiryango mpuzamahanga irebera. 

Umuvugizi  wa politike wungirije wa M23 Oscar Kalinda aherutse kubwira itangazamakuru ko umuterankunga wabo mubya gisirikare w’imena ari ingabo za FARDC kuko badahwema kubagemurira intwaro zigezweho iyo bagerageje kubarasaho ko nk’abanyamwuga mubya gisirikare bahita babambura izo ntwaro izindi bakazibagurira. 

Umubano wa Kinshansa na Abu Dhabi ukomeje gutera intambwe mu bisata byose ubu bikaba bigeze ku rwego rwa gisirikare aho babaha n’intwaro zigezweho. 

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uburyo ikomeza kurunda imbunda zikomeye mu burasirazuba bw’igihugu ko ari imwe mu mpamvu ituma amakimbirane ari muri kano gace atarangira. 

Ibi babishingira ku kuba uko ziriya ntwaro zikomeza kwerekeza muri kariya gace ariko barushaho kuziha inyeshyamaba maze kuzikuramo bikazabagora kuko badafite ubushobozi bwo kuzicunga no kuzirwanisha, bakaba babona FARDC itagakwiye gukomeza guteza akaga abaturage batuye mu burasirazuba bw’igihugu. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights