Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Sobanukirwa impamvu zitera bamwe kurwara uduheri two ku rurimi

Hari abantu bakunda kugira udusebe ku rurimi (cyangwa se tongue ulcers mu cyongereza) kandi tukababaza cyangwa tukabuza amahoro. Mu mpamvu zishobora kubitera harimo ibyo urya cyangwa n’ibyo unywa, stress, cyangwa se ubundi burwayi nka kanseri y’ururimi.

Akenshi ariko usanga bidatera izindi ngaruka mbi kandi bigakira vuba mu gihe kitarenze ibyumweru 2.

Impamvu zitera udusebe ku rurimi

  1. Gukomeraka ku rurimi

Umuntu ashobora gukomereka ku rurimi bitewe n’impamvu zitandukanye harimo kwiruma, kwikomeretsa n’uburoso bw’amenyo cyangwa se mu bundi buryo butandukanye.

  1. Ibyo turya

Hari abantu usanga ibiryo bimwe na bimwe barya bishobora kubatera udusebe ku rurimi. Urugero harimo nk’ibiryo birimo urusenda, ibiryo cyangwa ibinyobwa bifite aside nyinshi, shokora (chocolates), fromage, ibiryo birimo utuntu tujombana tukaba twagukomeretsa nk’ifi, ibiribwa n’ibinyobwa bishyushye cyane nk’ikawa n’icyayi n’ibindi ariko si ku bantu bose.

Udusebe dutewe no kwiruma uri kurya akenshi turakira nyuma y’iminsi micye
  1. Ubwivumbure bw’umubiri (allergies)

Mu busanzwe mu kanwa kacu habamo utunyabuzima twinshi two mu bwoko bwa bagiteri. Hari igihe rero umubiri wacu uba wifuza ko izo bagiteri zasohoka ibyo rero bikaba byatuma habaho ubwivumbure b’umubiri bigatera udusebe cyangwa uduheri ku rurimi. Ubu bwivumbure cyangwa allergies bushobora guterwa n’ibyo turya bimwe na bimwe bitewe n’uko umubiri wawe ubyakiriye.

  1. Kubura zimwe mu ntungamubiri

Hari intungamubiri umubiri wacu uba ukeneye kugirango ubashe gukora neza. Iyo izo ntungamubiri zibuze cyangwa zibaye nke, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Vitamini B12 ni imwe mu ntungamubiri ushobora kubura bikaba byagutera kugira utu dusebe two ku rurimi.

  1. Ubundi burwayi

Hari uburwayi umuntu ashobora kugira bukaba bwamutera udusebe ku rurimi ariko si buri gihe. Muri ubwo burwayi harimo: udusebe ku gifu, kanseri y’ururimi, SIDA bitewe n’uko ubudahangarwa n’abasirikare b’umubiri biba byagabanutse.

  1. Ihindagurika ry’imisemburo

Ibi bikunze kuba ku bagore mu gihe cy’imihango, igihe batwite cyangwa mu gihe cyo gucura k’umugore

  1. Stress no kudasinzira neza

Ibi nabyo bituma ubudahangarwa bw’umubiri wacu bugabanuka bityo ururimi rwacu rukaba rwakwibasirwa na bagiteri zishobora gutera turiya dusebe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments