Gukanuka ni igihe umuntu ava amaraso mu mazuru bishobora kuba byaterwa n’impamvu zitandukanye harimo ndetse n’izitazwi. izuru ni kimwe mu bice by’umubiri bihuriramo n’urusobe rw’udutsi tw’amaraso dutandukanye bityo rero n’impamvu zo gutuma utwo dutsi tuva amaraso nazo zigenda ziba nyinshi. ikindi kandi abahanga mubuvuzi bavugako ushobora kugira ibibazo bikomeye cyane biterwa nukwo kuva mu mazuru.
muri iyi nkuru rero tugiye kubasangiza uburyo bugera kuri butanu (5) wakifashisha igihe ugize ikibazo cyo gukanuka.
- igihe ubonye amaraso atangiye kuva aturutse mu mazurugerageza kunama (lean forward). abantu benshi bibwira ko ibyiza ko wararama ugasa nureba hejuru ariko nyamara ibi sibyiza kubera ko iyo uraramye amaraso atemba agana mu muhogo kuburyo bishobora kuba byatuma amaraso yirukankira mu bihaha kandi biramutse bigenze bityo bishobora kukugiraho ingaruka zikomeye cyane zo kubura umwuka uhumeka kuburyo ushobora no gupfa.
- koresha urutoki rw’igikumwe na mukubitarukoko ukanda amazuru yombi usa nuyegeranya ibi ubikora mugihe kiri hagati y’iminota 3 n’iminota 5.
- igihe ugifashe mu kazuru irinde kuryama, igihe ugumye uhagaze bituma umutwe uba uri ahirengeye umutima bityo umuvuduko wamaraso agana mu gice cy’umutwe uragabanuka cyane bityo no kuva bigahagarara.
- Ubonye ikintu gikonje nkurubura nacyo wagishyiraho bikagufasha cyane kuko ubukonje butuma udutsi twiyegeranya bityo amaraso akaba yahagarara.
- gushyira ipamba mu mazuru yombi cyangwa mu izuru ryagize ikibazo ryonyine. ibi byose biba bigamije kwegeranya utwo dutsi two mu mazuru bityo amaraso agahagarara.