Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Dore ibyo umugabo yakora kugirango yongere intanga

Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe cyo kurangiza no gusohora mu mibonano mpuzabitsina n’uwo bari kuyikorana.

Amasohoro menshi agaragaza ko umugabo afite imisemburo y’abagabo (testosterone) ihagije, ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda budasubirwaho.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by’ubugumba bw’abagabo buturuka ku kuba batagira amasohoro ahagije. Umugabo agira ububasha bwo kurema umwana iyo afite byibura miliyoni imwe y’intangangabo muri mililitiro imwe y’amasohoro.

Impamvu zishobora gutuma amasohoro agabanuka

Hari igihe ashobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo:

  • Ubushyuhe,
  • Umunaniro,
  • Ibitekerezo byinshi,
  • Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,
  • Kubangamira ibice byawe byibanga n’ibindi.

Inama zafasha umugabo kongera amasohoro

Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo wirinde kugabanya ingano y’amasohoro usanganwe cyangwa se uyongere mu gihe wari ufite adahagije:

  1. Irinde kubangamira imyanya y’ibanga yawe:

Hari impamvu iki gice cy’umubiri cyaremewe hanze y’ibindi, kandi kibaba gikenera ubwisanzure.

Iyo igice kibanga gikorerwamo intanga cyagize ubushyuhe bwinshi ntikibasha gukora amasohoro ahagije. Kukirinda ubushyuhe byakorwa wirinda kwambara imyenda y’imbere iguhambiriye cyane, imyenda ikomeye, ndetse byaba byiza wirinze kwambara ikariso twakwita “mpande eshatu” (keretse mu gihe ugiye gukora siporo) ahubwo ukambara imwe ijya kuba nk’agakabutura izwi ku izina rya ‘boxer’ kuko ariyo itanga umudendezo.

Kwambara udukabutura bifasha imyanya myibarukiro guhumeka neza kurusha amakariso

Hamwe n’ibi ugomba kwirinda sauna, gukaraba amazi ashyushye, no kurarana imyambaro y’imbere kugira ngo ibice bikora amasohoro bitabangamirwa.

  1. Gira ibihe byo gukorerwa massage, kuruhuka no guhindura ibitekerezo, unywe inzoga nkeya, kandi wirinde itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye, kuko bigabanya urugero rw’amasohoro akorwa.
  2. Gukora siporo zitagamije kunaniza umubiri:

Siporo ni nziza kuko ituma habaho ikwirakwizwa ry’imisemburo ya ‘testosterone’ mu mubiri kandi iyi misemburo ni yo ifasha mu ikorwa ry’amasohoro.

Gusa siporo nyinshi nayo ituma habaho indi misemburo yitwa ‘adrenal steroid’ ituma habaho igabanuka rya ‘testosterone’. Gutwara igare na moto igihe kinini na byo ni ibyo kwirinda, kimwe n’ibinini bikoreshwa n’abaterura ibyuma, aho usanga ibi binini birimo imisemburo ya steroid myinshi, ikagabanya testosterone.

  1. Kwirinda umubyibuho ukabije
  2. Kwivuza kare mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, n’izindi.
  3. Kurya indyo yuzuye yiganjemo ifite amavuta make, ibikungahaye kuri proteyine. imboga, n’ibinyampeke, ubunyobwa, ikawa, ibiribwa bitukura (inkeri, beterave,…), avoka, imineke, inyama z’inka, urusenda, ndetse no kunywa amazi ahagije… Ibi bizagufasha kongera ingano y’amasohoro yawe.
Kuri ibi hiyongeraho kandi shokola yijimye (dark chocolate).

Shokola zibonekamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa L-Arginine HCL bizwiho kongera imisemburo ya testosterone na oestrogene ku bagore. Iyi misemburo yombi niyo itera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments