Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Dore ibyingenzi ukwiye kwitwararikamo igihe utwite

Abantu usanga bagenda babisobanukirwa buhorobuhoro ko iyo umuntu yasamye aba atagomba kuguma yitwara uko yari asanzwe mbere yo gusama inda. Ariko se kubera iki bisaba abantu kwitwararika cyane kubyo bakora nibyo bashyira mu mibiri yabo igihe bamaze gutwita? Nibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru yacu ya none.

Hari ibintu nibura bitatu byo kwibandaho cyane mu bijyanye nibyo umuntu asabwa kwitwararika cyane igihe atwite.  Ibi ni: ibyo arya/anywa aho atuye ndetse nibyo akora muzima bwa buri munsi. Ese ibi kuki umuntu utwite asabwa kubyitwararika?

Iyo usamye inda burya ubuzima bwawe buba buhindutse ntaho uba ugihuriye nuko wari umeze utarasama impamvu ni imwe n’ihindagurika ry’imisemburo ikomeza kwiyongera mu mubiri w ‘ umugore utwite igihe muri we haba hakomeje gukurira ubundi buzima bw’umwana azabyara.

Iyo rero utitwararitse ngo umenye ibyo wirinda nibyo ukomeza gukoresha igihe wamaze gusama burya uba ushyira ubuzima bwawe n’ubwumwana utwite mu kaga. Niho uzasanga abana bavukana ubumuga bugiye butandukanye. Aha twavuga ingero zirimo : indwara y’ibibari, ubumuga bwuruti rw’umugongo (spina-bifida) n’ibindi byinshi bitandukanye.

Duhereye kubyo umuntu arya/anywa

Ni ngombwa kumenya ibyo wowe nk’umubyeyi utwite ugomba kwirinda kurya/ kunywa kuko hashobora kubamo ibihungabanya ubuzima bw’umwana utwite nawe kandi bitakuretse. Iyo ugize ibyo urarikira runaka bitewe ni inda nibyiza ko wakwegera muganga wemewe wa Leta akakugira inama yuko ubyitwaramo kuko si buri icyo urarikiye cyose ngo ugombe ukibone, kubera ko hari ushobora kurarikira ibishobora kugira ingaruka kuri we ndetse no ku mwana atwite urugero: inzoga, ikawa, itabi n’ibindi.

Imirimo ukora mubuzima bwa buri munsi

Nibyo umugore utwite ntibivuze ko ahagarika gukora imirimo, ariko nanone biterwa nimirimo akora niba ari imirimo imunaniza cyane kandi akayikora igihe kirekire mu masaha agize umunsi ntabone igihe gihagije cyo kuruhuka, iyo mirimo asabwa kuyigabanya kubera ko bishobora kumutera Stress bityo akaba yanagira ibyago byo gukuramo inda. Mukubyirinda rero umugore utwite arakora ariko akagira igihe gihagije cyo kuruhuka. iyo aruhutse neza bituma ubwonko buvubura imisemburo igabanya stress bityo umwana munda akaguma gukura neza.

 

Ahantu umuntu atuye

Burya aho umuntu atuye haba havuze ikintu gikomeye mubuzima bwabantu bose ariko byakarusho kandi by’umwihariko cyane ku mugore utwite. Agace utuyemo gashobora kuguteza nibindi byago byose twavuze haruguru muburyo tugiye gusobanura.

Niba utuye hafi n’umuhanda unyuramo imodoka nyinshi bishobora gutuma wowe utaruhuka neza kubera ikirere gihumanijwe n’imyuka yizo modoka ndetse n’urusaku rwazo cyo kimwe no gutura hafi y’icyuma gishya.

Niba utuye hafi y’ibirombe aho bacukura amabuye y’agaciro, umucanga, amabuye bubakisha ikirere cyaho utuye kiba cyanduye ibyo byatuma ugira indwara zo mu myanya y’ubuhumekero hamwe n’izindi ndwara bishobora kubangamira imibereho yumwana uri munda.

Uramutse utuye ahantu hafi yakabari abantu bakunda kuhanywera itabi ntabwo biba bitandukanye no kuba ari wowe uri kurinywa ahubwo iyo utuye ahantu nkaho uba unywa itabi ryinshi kurusha na wawundi werura akarinywa.

Ni byiza rero ko wita ku mahitamo yawe igihe umenye ko wasamye. Kugira ngo bigufashe gufasha umwana wawe gukura neza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments