Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, bwemereye abaturage bo mu Minembwe ko ingabo zabo arizo zaraye zirashe abaturage babiri bakomeretse.
Ni mu gitero aba basirikare bagabye ku baturage mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere, kikaba cyarasize abaturage babiri barashwe barakomereka bikomeye, nk’uko amakuru ducyesha abatuye muri kariya gace batanze abivuga.
Aya makuru atangwa n’abaturage avuga ko ahagana saa mbili z’ijoro ryo ku itariki ya 12/05/2024, ari bwo abasirikare babiri ba FARDC bo muri brigade ya 12, barashe amasasu akomeretsa abasivile babiri bo muri Quartier ya Nyabuyehe ahahoze agasoko ka kera ka Minembwe.
Ni mu gihe aba basirikare bari bazanywe no kwiba abaturage, ubwo bari bageze muri iyi Quartier yo kwa Nyabuyehe, bakaba bahasanze umuturage ahagaze iruhande rw’igipangu, bamusaba kubaha amafaranga na telephone, undi nawe ahita yiruka agana mu gipango imbere.
Nyuma nibwo bariya basirikare binjiye muri icyo gipangu barasa amasasu, akomeretsa umuntu umwe ku kuguru no munda.
Aba basirikare barakomeje, binjira muri imwe mu nzu zari aho hafi, niko kurasa undi muturage wari munzu imbere, bamurasa ku kuguru akomereka mu ivi; bamwaka n’amafaranga angana ni 100.000 frc, ndetse na telefone eshatu, zirimo ikoresha android n’utundi tubiri duto two guhamagara bisanzwe.
Abari bamaze gukomeretswa n’amasasu yarashwe n’abasirikare, bajanwe kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga, ndetse kugeza ubu baracyari kuvurwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, imiryango y’abaturage babiri bakomeretse, bagajeje iki kibazo muri brigade ya 12, maze ubuyobozi bwayo bwemerera aba baturage ko abasirikare babo babiri aribo bakoze icyo gikorwa kigayitse, banababeshya ko bamaze no gutabwa muri yombi, nk’uko abaturage babitangaje.
Ikindi n’uko iyi miryango y’abaturage bagizweho n’ingaruka zo kuraswa basabye ubu buyobozi bwa brigade ya 12 kubavuza no kubishyura indishya y’akababaro.