Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda cy’itangazamakuru RBA, bwatangaje ko bwitandukanyije n’ibiherutse kuvugirwa kuri RTV na Me Uwizeyimana Evode n’umusesenguzi Jean Baptiste Gasominari mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyatambutse ku Cyumweru taliki 14 Gicurasi 2023, buvuga ko ari ibitekerezo byabo bwite ko bidakwiye kwitirirwa iki gitangazamakuru.
Muri icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, Me Evode na Gasominari bumvikanye bavuga ko Igisirikare cy’u Burundi cyoherejwe n’umuryango wa EAC mu kugarura amahoro no gutsinsura inyeshyamba mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ngo kiri gutoza imitwe yintwaje intwaro nka FDLR n’indi iri ku isonga mu guhungabanya umutekano muri iki gihugu.
Ni amagambo yarakaje cyane Igisirikare cy’u Burundi maze gisohora itangazo ryasinywe n’umuvigizi w’igisirikare cy’iki gihugu Col Biyereke Floribert, ryamagana aba bagabo ndetse na RTV, ryavugaga ko ibyabavuzweho ari igitutsi ngo kuko uretse gufasha iriya mitwe batanabirota.
Ati ”[….]Ni igitutsi gikomeye ku gisirikare cy’Uburundi bisanzwe bizwi ko aho batumwe hose bakora neza inshingano bahawe. Urwego rw’igisirikare cy’Uburundi rubeshyuje ayo magambo tutazi icyo agamije.”
Nyuma y’itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Burundi, Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Assimwe, mu kiganiro yahaye Radio Ijwi rya Amerika (VOA) yitandukanyije n’ibyavugiwe muri iki kigairo, avuga ko ibyavuzwe atari ibitekerezo bya RBA cyangwa se Guverinoma y’u Rwanda ko ahubwo ari ibitekerezo bwite bw’ababivuze,
Yagize ati “Ntabwo ari igitekerezo cya Leta y’u Rwanda cyangwa RBA. Ni igitekerezo ku muntu ku giti cye kandi yabivuze nk’umuntu wigenga. Ibyo yavuze ntivivuze ko bishyigikiwe na Leta y’u Rwanda cyangwa RBA, ahubwo yatanze igitekerezo nk’undi mutumirwa wese asobanura uko abyumva.”
U Burundi bufite batayo Eshatu muri Burasirazuba bwa Repubulika ya Demkarasi ya Congo, Imwe (1) ikaba iri mu ngabo zoherejwe mu Butumwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.