Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeIyobokamanaUbutumwa bwa Nyirubutungane Papa Francis yasigiye Perezida Kagame mbere y’uko yitaba Imana

Ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Francis yasigiye Perezida Kagame mbere y’uko yitaba Imana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2025, ku myaka 88 y’amavuko, azize uburwayi bukomeye bw’ubuhumekero yari amaranye igihe.  

Igihe cyose yamaze ku Isi cyaranzwe n’urukundo, ubwitange n’icyubahiro yahaye ubuzima bwa muntu, ariko cyane cyane, yasize ubutumwa bw’ihumure, imbabazi n’ubwiyunge, harimo n’ubwihariye yasigiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Cardinal Kevin Farrell, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Abakaridinali, mu itangazo ryuje agahinda n’icyubahiro. 

Yagize ati: “Nshuti bavandimwe, n’umubabaro mwinshi, bibaye ngombwa ko mbatangariza urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis. Yagaragaje ubuzima bwuzuye urukundo, ubutabera n’impuhwe. Yagarukiye Data mu mahoro.” 

Papa Francis yari amaze iminsi 38 mu bitaro bya Gemelli i Roma, aho yari arwariye indwara y’ubuhumekero ndetse n’impyiko zari zatangiye kugenda zaneshwa n’imyaka n’indwara.  

Ku Cyumweru, amasaha make mbere y’uko yitaba Imana, yari yabashije gusuhuzanya n’abakirisitu muri Misa ya Pasika, mu ijwi rituje ariko ririmo ubutumwa bukomeye: “Turi kumwe. Ntimugatinye.” 

Amakuru yizewe aturuka i Vatican, yemeza ko mu butumwa bwa nyuma Papa Francis yasize mu nyandiko, yihariye amagambo akomeye ku Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.  

Mu 2017, Papa Francis yakiriye Perezida Paul Kagame i Vatican. Ni inama yabaye amateka, kuko yaherekejwe n’itangazo rikomeye ry’imbabazi zasabwe n’Umushumba wa Kiliziya, ku ruhare bamwe mu bagize Kiliziya bagize muri Jenoside. Yavuze ko Kiliziya “yatsinzwe” n’urwango, ariko ko yemera icyasha yasize muri ayo mateka. 

Papa Francis yagaragaje “umubabaro ukomeye we bwite, uw’ubutaka butagatifu bwa Vatican ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”, anagaragaza kandi “ukwifatanya n’abahekuwe ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihe bikomeye”. 

Iryo tangazo kandi ryavugaga ko Papa Francis “yicishije bugufi yemera imyitwarire mibi yaranze ibyo bihe” ndetse “isiga icyasha isura ya Kiliziya”. 

Icyo gihe, Perezida Kagame yagize ati: “Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis… ibi ni ibihe bishya mu mibanire hagati y’u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy’ubutwari.” 

Papa Francis, witwaga Jorge Mario Bergoglio akivuka, yamenyekanye ku isi yose nk’umushumba wicisha bugufi, uharanira ubutabera no gutabara abatagira kivurira. Yatangiye urugendo rw’ubusaseridoti mu 1969, aza kugirwa umukaridinali na Papa Yohani Pawulo wa II mu 2001, kugeza ubwo yatorewe kuba Papa mu 2013. 

Yasize amateka adasanzwe nk’Umupapa wa mbere wo muri Amerika y’Epfo, ndetse n’uwa mbere wavuye mu muryango w’aba-Jesuites. Yari azwiho kutivanga cyane muri politiki y’ibihugu, ariko yageragezaga gukemura ibibazo by’amakimbirane n’amateka mabi yahungabanyije isura ya Kiliziya. 

Ubu, amaso y’isi yose arahanze Conclave izatangira mu minsi iri hagati ya 15 na 20, aho Abakaridinali bazatoramo Papa mushya. Uyu azaba afite inshingano zitari nke, zirimo gukomeza umurage w’imbabazi, ubworoherane n’ihinduka ry’ukwemera byaranze Papa Francis. 

Mu gihe Abakirisitu n’abatuye isi yose baguye mu gahinda, u Rwanda ruribuka Nyirubutungane Papa Francis nk’umuyobozi w’iyobokamana wabaye igisubizo mu gihe cy’icyizere gishya.  

Ubutumwa yasize Perezida Kagame, ni nk’isezerano rishya ry’uko urukundo ruruta amateka, imbabazi ziruta amakosa, kandi ubwiyunge bushobora kuba urumuri rw’ahazaza. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights