Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yoherereje ubutumwa bwo gushimira Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Sénégal mu matora yabaye ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe.
Ni ubutumwa Perezida Kagame yatambukije binyuze kuri Twitter mu rurimi rw’Igifaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe mu 2024.
Yagize ati “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere cy’abaturage ba Sénégal, nshimira cyane ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”
Ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe nibwo byatangajwe bidasubirwaho ko Bassirou Diomaye Faye yatorewe kuyobora Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%. Yatowe nyuma y’iminsi 10 gusa avuye muri Gereza.
Uyu mugabo akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kwimakaza ubuyobozi bushyira mu gaciro kandi bugakorera mu mucyo, ndetse no kurwanya ruswa mu nzego zose.
Yemeje kandi ko azicisha bugufi agakorera abaturage ba Senegal.
U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki kuko mu 2021 aribwo Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ifunguwe.
U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Senegalese.
Kuri ubu kandi hari amasezerano ibihugu byombi biteganya gusinyana mu bijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse n’ingendo zo mu kirere.