Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’Umunyamakuru Kwizera Yamini
Bavandimwe bavuka muri Congo, cyane cyane abasangiye natwe ururimi rw’Ikinyarwanda, Turabasuhuje mu mahoro, twuzuye icyizere cy’ejo heza kandi dushishikajwe no kubona uburenganzira n’umutekano ku Banye-Congo bose — by’umwihariko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gutotezwa no kwamburwa agaciro kabo nk’abaturage b’iki gihugu.
Aka ni akanya ko kuvugisha ukuri: imyaka myinshi y’ivangura, ubwicanyi n’itotezwa ryakorewe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ntirikwiye kwitwa “politiki” cyangwa “umutekano”, ni ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, kandi nta gihugu cy’ukuri cyakwemerera ibyo gukomeza.
Ihuriro rya AFC/M23 ni ijwi ry’abarenganye, riharanira amahoro, ubwubahane n’uburenganzira busesuye ku Banye-Congo bose — hatitawe ku rurimi bavuga cyangwa inkomoko yabo. Iki ni igisubizo cyavutse mu gihe cya ngombwa, ubwo amajwi y’abavuga Ikinyarwanda yakomezaga kwirengagizwa, bagasubizwa amasasu aho gusubizwa ijambo.
AFC/M23 yahagurutse isaba ibiganiro, ubufatanye n’impinduka mu buryo bwubaka igihugu cy’amahoro, aho buri muturage abona umwanya wo kubaho, gutura, kwiga no kugira uruhare mu miyoborere.
Amahoro si amagambo gusa — ni ibikorwa. Ni yo mpamvu AFC/M23, aho guharanira kwihorera, yahisemo inzira yo kuganira, guha ijambo abaturage, no kwinjira mu biganiro by’amahoro ku bufatanye n’inzego z’akarere n’amahanga.
U Rwanda, nk’igihugu gituranyi, ntirushobora kwituriza mu gihe hari ubwicanyi bukorerwa abaturage ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa. Gushyigikira ibiganiro n’umutekano ni inshingano ya buri gihugu gifite indangagaciro z’ubutabera.
U Rwanda rukomeje gusaba ko havaho ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kandi rugaragaza ubushake mu bufatanye bwa EAC ndetse no mu biganiro bigamije guhagarika imivu y’amaraso.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Congo n’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, zagaragaje ubushake mu gufasha Congo kugarura amahoro binyuze mu biganiro aho gukomeza intambara zidashira.
Zashyigikiye ibiganiro hagati ya leta ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23, bagaragaza ko ibibazo by’amoko bidakwiye gukemurwa n’amasasu ahubwo bikwiye gusubizwa n’ibiganiro n’ihame ry’ubwubahane.
Umuryango EAC (East African Community), aho Congo na yo ubu ibarizwa, wagize uruhare rukomeye mu guhuza impande zose.
EAC yashyizeho ibiganiro bya Nairobi, aho impande zose zahawe amahirwe yo kumvikana. AFC/M23 ni bamwe mu bitabye ibyo biganiro, ariko byagaragaye ko ubuyobozi bwa Kinshasa bwabihinduye ubusa, buhitamo inzira y’intambara.
Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko amahoro adashingiye ku mpuruza ya leta ikomeje kuyobya uburari, ahubwo ashingiye ku bufatanye n’ubushake bwo kumva icyo rubanda bashaka. Iyo leta yanga kumva igice kimwe cy’abaturage bayo, iba yimitse igitugu.
Twibutse ko abavuga Ikinyarwanda ari Abanye-Congo, bafite amateka, umuco, n’uburenganzira kimwe n’abandi.
Kuba baravutse, batuye, kandi bakorera muri RDC ntibakwiye kuba impunzi mu gihugu cyabo cyangwa no mu bindi bihugu by’amahanga. Aho kugira ngo bicwe, basuzugurwe, bagirwe abanzi cyangwa bakumirwe, bakwiye kwinjizwa mu biganiro no mu miyoborere byakwanga bakirwanaho mu buryo bwubahiriza amahame n’amategeko mpuzamahanga.
AFC/M23 irasaba amahanga gukomeza gushyigikira ibiganiro. Irasaba leta ya Kinshasa kwemera ko uburenganzira bwa buri muturage atari impano, ahubwo ari inshingano ya leta kubutanga no kubwubahiriza. Turasaba ko EAC ikomeza kugira uruhare rukomeye mu biganiro byubaka igihugu cyunga, kitica.
AFC/M23 ntabwo ari ikibazo. Ni igisubizo cyavutse bitewe n’akarengane. Ni ijwi ry’abashaka amahoro atari ayo ku mpapuro, ahubwo ayo mu bikorwa.
Dufatanye twubake Congo yacu — igihugu cyacu twese, aho Ikinyarwanda, Kiswahili, Lingala, Kikongo na Tchiluba byose bivuga ijambo rimwe: UBUMWE.