Uburanga bwa Shaddy Boo ntibumwemerera gukena! Dore Amwe mumafoto abisobanura neza

Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Gashyantare 2016, Shaddy Boo yasize Meddy mu nzu babanagamo i Nyamirambo ajya gutura ku Kacyiru hafi y’Akarere ka Gasabo ariko aha yarahimutse ajya i Rebero aho abana n’abana be.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo, Shaddy Boo yinjiye mu by’imideli ndetse asigaye yifashishwa mu kwamamaza imwe mu myenda igezweho. Uretse iby’imideli asigaye abamo nk’umwuga umutunze, Shaddy Boo ni umwe mu bakobwa bahanzwe amaso ku mbuga nkoranyambaga ndetse izina rye ryaratumbagiye, uko yavugwaga ataratandukana na Meddy Saleh byarahindutse.

Shaddy Boo kandi asigaye yitabira byinshi mu bitaramo bifite umwihariko mu Rwanda ndetse we n’inshuti ze basigaye bafata indege bakajya mu bitaramo bibera mu bindi bihugu.

Ubu ku mbuga nkoranyambaga za Instagram, Facebook na YouTubehasigaye hakwirakwizwa amashusho ya Shaddy Boo arimo kubyina mu buryobudasanzwe. Uko iminsi ishira abantu bararushaho guhanahana ibyerekeye amakuruy’uyu munyamideli ku buryo amaze kwinjira mu mitima y’abakoresha imbugankoranyambaga, na we ubwe amaze kubona umubare muniniw’abamukurikira[followers], abarirwa mu ba mbere bakurikiwe cyane nko kuriInstagram gusa afite abarenga ibihumbi 410.

Uyu mugore w’Abana babiri kandi aherutse kuvugwa cyane murukundo na Diamod Platnumz umuhanzi ukomeye cyane muri Tanzaniya ndetse no mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba muri rusange nubwo bwose bitatinze ariko nibura shaddy Boo yabashije gutumirwa muri Tanzaniya mu gitaramo uyu muhanzi yari yateguye mu minsi yashize cyari kiswe “Chibebe Challenge”.

Amafoto agaragazaneza koko uyu mugore ari mubambere bakurura ab’igitsina gabo cyane.