Ubuhanga burasumbana umugabo yaje kuroga no kudiha afatishwa ku ishami ryigiti bumukeraho.

Muri iyi isi abantu bagenda barutanwa ubwenge nubuhanga mu ngeri zitandukanye. Mu gihe bamwe usanga birirwa bashaka abazamu yewe banafite intwara zo kubarindira ingo n’imitungo, abandi bafite ubuhanga bwabo bihariye ku buryo isaha nisaha wagerageza kwegera no gukora ku byabo bataguhaye uburenganzira cyangwa wakwiha kubatesha umutwe ukahakurwa n’Imana. Aba rwose usanga barizeye umutekano wabo nuwibikorwa byabo ku buryo ibyabazamu, gukinga no kwirinda bihambaye baba batabikozwa.

Nituvuga ibi benshi mwakubise agatima ku bantu bazwi nk’abapfumu cyangwa abavuzi gakondo bitewe n’uko ubita ndetse ukongeraho n’abazwi nk’abarozi n’abacuraguzi. Gusa muri bariya bantu bose hari igihe bamwe muri bo bibwira ko ari abahanga kurusha abandi ariko iyo bahanganishije amarozi n’imiti yabo ni bwo hamenyekana umuhanga kurusha undi nubwo bose baba bahuje umwuga cyangwa ufitanye isano.

Ku munsi w’ejo rero mu masaha ashyira umugoroba ni ho hamenyekanye iyi nkuru y’umugore wafashe umurozi wari wahoraga atesha umutwe umukiriya we ku rugo, uyu muvuzi gakondo akaba yarafatishije uwo murozi ku ishami bumukeraho. Abantu bakaba bari baje kwihera ijisho batiyumvisha ukuntu uyu mugore yafashe uyu mugabo nyamara nawe ari umunyamiti gakondo nkawe, gusa uyu mugore we amenyerewe nk’umuvuzi gakondo hariya mu gihugu cya Uganda ari naho yafatiye uyu mugabo wari wamwitiranyije akamwubahuka akamuzira ku rugo rw’umukiriya.

Nyuma y’igihe kinini umugore witwa Martine Wandera adasinzira kubera uyu mugabo/umurozi wamuhoreraga ku rugo adihagura/acuragura, yigiriye inama yo kujya kureba uyu muvuzi gakondo uzwi nka Tokosha Kamaliza, unagaragara ko ari umunyamwuga koko dore ko no ku myamyaro ye hagaragaraho ibimenyetso n’ibirango by’ibikorwa bye.

Uyu muvuzi gakondo rero witwa Tokosha Kamaliza yifatiye uyu murozi w’umukiriya we mu ijoro ryo ku cyumweru, aho yahoraga ku rugo rwa Wandera yaramubujije amahoro no gusinzira, nuko mu miti y’uyu mugore Kamaliza amufatisha ku ishami bumukeraho kugeza ejo ku wa mbere ari nabwo inkuru yabaye kimomo. Uyu muvuzi gakondo Kamaliza yagize ati:

Tokosha Kamaliza umuvuzi gakondo aganira n’itangazamakuru uko abikora.

Nahamagawe n’umukiriya wanjye wambwiraga ko amaze ibyumweru birenga bibiri adasinzira. Twaje ejo (ku cyumweru) kurinda(gushyiraho imiti) urugo rwe. Bidatinze mu gitondo kare bongeye kumpamagara bambwira ko umuti wakoze ndetse n’uwashakwaga yafashwe.

Mu ijoro umugabo bamufatishije ku ishami bumukeraho.

Ageze mu rugo rw’uyu mukiriya we rero yasanze yafashwe koko ariko igitangaje se yafashwe ni iki? yabanje kumufatisha ku ishami ry’igiti cyari hafi y’urugo nyuma kubera ko uyu mugabo atari yambaye, amwambika nako amufatishisha amashara(ibirere byumye) byari bimuzengurutse umubiri wose ubwo yafatirwaga mu mutego kandi ngo ntiyari kubasha kwivana aho kereka ahawe uburenganzira na Kamaliza.

Umugabo bamufatishije amashara.

Nyirurugo Wandera na we yasobanuye icyamuteye kwiyambaza uyu muvuzi gakondo usanzwe atuye ahitwa Busia ho muri Uganda. Yagize ati:

Nari maze kunanizwa n’uyu mugabo. Yazaga nijoro mu gicuku aakabyina, agakomanga ku rugi akongera akiruka, rimwe na rimwe hari ubwo yafataga amabuye agatera hejuru y’inzu, amwe yaranapfumuye, abavandimwe n’abaturanyi twese ni uko nabo ntibari borohewe ariko rwose ubu naruhuka.

Tubibutse ko igihugu cya Uganda ari kimwe mu bihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba byiganjemo urugomo ariko kandi kikagira n’abarozi benshi bakomatanye n’abavuzi na none, dore ko n’uburozi bucuruzwa mu isoko no ku muhanda nk’ibindi byose aho unasanga bifite abakiriya nk’ibindi bicuruzwa byose aho ushobora gusanga umuntu arimo aciririkanya n’undi ati ubu nubumuha ukahatinda n’isegonda aragupfira mu maso, ati ubu azapfa nyuma y’iminsi ibiri, itatu icyumweru, cyangwa ubu buzamwica ahagaze. Abandi ugasanga bari kugura imiti itandukanye nubundi ya Gakondo.

Muri Uganda ibyaho biririnda, ntibizagutungura nuhagera ugasanga amatungo, imyaka, amazu yewe n’ibicuruzwa bitandukanye biri aho nta muntu uhari kandi ntagukinga, by’umwihariko ni ahantu bagaragaza ubwirinzi bukomeye mu buryo bwa gakondo hari n’ushobora guta amafaranga mu muhanda kandi ntihagire uyatora wanayatora ukayamuzanira, kwiba byo murabyumva iyo ugize amahirwe bagusaba kubigarura gusa. Ab’akaboko karekare n’imico idahwitse murage mwitonda, agahugu umuco akandi uwundi.