Mu gihe isi ikomeje gushaka ibisubizo byihuse ku bibazo by’umutekano, u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igihugu kiri ku isonga mu guhanga udushya mu rwego rw’inganda za gisirikare.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibi byasembuwe n’amashusho yagaragaye, ubwo Perezida Paul Kagame yerekaga Abanyarwanda n’abatuye Isi bimwe mu bikoresho bya gisirikare bikorerwa imbere mu gihugu, birimo imbunda, drones, imodoka z’intambara n’ibindi bikoresho bigezweho.
Akimara kubigaragaza mu ruhame, igihugu cya mbere cyahise gishaka kugura ibyo bikoresho ni Sudani y’Epfo, igihugu cyibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro n’ibibazo by’umutekano muke mu myaka myinshi ishize.
Nk’uko amakuru yizewe abitangaza, abahagarariye Sudani y’Epfo bahise baza mu Rwanda bagirana ibiganiro byihuse n’uruganda REMCO (Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation), urwo rukaba rwarahise rusinya amasezerano yo kugurisha ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Abagize delegasiyo ya Sudani y’Epfo bivugwa ko batatinze ku cyemezo cyo kugura ibyo bikoresho kuko “ikintu bita amafaranga barakigira cyane”, nk’uko umwe mu bakozi bakorana na REMCO yabitangarije ITYAZO mu ibanga.
Byongeye, ngo ntabwo bishyuye ibyo basanze biri mu bubiko byonyine, ahubwo banatanze commande nini cyane y’ibindi bikoresho bazajya babona mu bihe biri imbere.
Bivuze ko ububiko bwari buhari bwose bwamaze kugurwa, ibintu byateje impinduka mu mikorere y’uruganda, ubu rushobora gukuba inshuro nyinshi umuvuduko w’akazi kugira ngo ruzamure ubushobozi bwo kwihaza no kugurisha ahandi.
REMCO, uruganda rukorera mu cyanya cy’inganda giherereye mu Karere ka Gasabo, ni rwo rufatwa nk’umutima w’ubushobozi bw’u Rwanda mu gukora intwaro zigezweho.
Rukorana n’uruganda rukomeye rwa Israel, Israel Weapon Industries (IWI), rukaba rukora imbunda nini n’into, indebakure zifasha nijoro (night vision), ibikoresho byifashishwa mu guhagarika imyigaragambyo, ndetse n’ibindi bifasha umutwe w’ingabo zihariye mu bikorwa byihariye.
Muri izo mbunda harimo: Masotela (pistolets) zikoreshwa hafi, Imbunda nini nka ARAD5/300BKL zishobora kurasa intera ya metero 500, ACE SNIPER na ARAD SNIPER zishobora kurasa muri metero 800, NEGEV ULMG mu bwoko bwa Machine Gun
Nubwo bimwe mu bice nk’amasasu na lens bigitumizwa hanze, ibyinshi bikorerwa imbere mu gihugu, bikerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwigira no kongera ubushobozi bwarwo bw’igisirikare.
Uretse kugaburira Ingabo z’u Rwanda, REMCO ifite intego yo gufasha ibihugu by’inshuti kubona ibikoresho by’umutekano byizewe kandi byujuje ubuziranenge.
Ni muri urwo rwego amakuru yemeza ko hari ibindi bihugu byamaze gutanga ibitekerezo by’ubufatanye, birimo ibyo ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.
Mu nama mpuzamahanga y’umutekano muri Afurika (ISCA) yabereye i Kigali, REMCO yerekanye intwaro zayo zo ku rwego rwo hejuru, ku buryo benshi mu bitabiriye iyo nama batangajwe n’aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga rya gisirikare.
Byatumye rutangira gukurura isoko ryo hanze, ibintu byahoze byibazwa niba byashoboka ku gihugu gifite amateka akomeye atarimo inganda za gisirikare.