Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeU Rwanda rwatangaje ko ari ikibazo gikomeye kuba SADC na MONUSCO bisigaye...

U Rwanda rwatangaje ko ari ikibazo gikomeye kuba SADC na MONUSCO bisigaye bikorana na FDLR mu buryo bweruye

Umuvugizi w’u Rwanda w’ungirije Alain Mukuralinda, yatangaje ko biteye ikibazo kuba ingabo za SADC na Monusco bikorana na FDLR.  

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ubwo yaganiraga na Bwiza TV, Alain Mukuralinda avuga ko kuba ingabo z’ibihugu bitandukanye zaragiranye amasezerano y’ubufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta kibazo biteye ku Rwanda, ariko ku rundi ruhande kuba RDC ikorana n’umutwe ufite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, waranabigerageje, wanabikoze ubigambiriye, byo biteye ikibazo. 

Yagize ati: “Ntekereza yuko ndanahamya yuko ari nacyo kibazo Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko kigomba gukemuka.” 

Yavuze kandi ko hari ubwo bahakana ko nta FDLR iba ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abayobozi bakuru batandukanye b’iki gihugu bamwe bakavuga ko ari abantu bashaje, abandi bakavuga ko ari nta ngengabitekerezo bakigira , abandi bakavuga ko ari abantu bamabandi bari aho. 

Ati: “Bamara kuvuga ibyongibyo, ubwo FDLR abayiyobora na bo bagahamagara ku maradiyo mpuzamahanga bati turahari, turi hano dufite imbunda, bo bavuga ko ari ukurinda impunzi n’uburengenzira bwa zo, perezida w’u Rwanda aheruka kuvuga ati naganiriye na mugenzi wanjye wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Nama runaka ndamubaza nti ese uzi ko aba FDLR bahari abanza guhakana ati uhakana gute kandi uzi neza ko bari aha n’aha bafite ahantu runaka bashizeho bariyeri basoresha ageze aho arabyemera.” 

Yakomeje agira ati: “Ibyo rero byo rwose biteye impungenge kuba igihugu cyagirana amasezerano n’ikindi gihugu n’undi muryango mu bufatanye bavuga ko bugamije kugarura umutekano muri kariya karere hanyuma hakaza kwiyongeraho n’umutwe nk’uwo bizwi neza ko ugamije gutera cyangwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda.” 

U Rwanda rutangaje ibi nyuma yuko ku munsi w’ejo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika ubufatanye n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. 

Ni ubutumwa yatangiye mu itangazo yashyize hanze, rirebana n’imyigaragambyo Abanye-Congo bamaze iminsi bakorera i Kinshasa, bamagana ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, babishinja kutagira icyo bikora ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC. 

Minisitiri Lahbib yagize ati “Ubutegetsi bwa RDC bwashyize hanze amatangazo avuga ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu na FDLR. Ni ngombwa ko ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro buhagarara kandi imvugo z’urwango n’izihamagarira urugomo zigahagarara.” 

Mu gihe imirwano hagati y’ingabo za RDC (FARDC) zikomeje kurwana na M23, Minisitiri Lahbib yagaragaje ko intambara atari yo yahagarika aya makimbirane, asaba ko hashakwa ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi. 

Yagize ati “Igisubizo cy’amakimbirane, uko yaba ameze kose, ntabwo gishakirwa mu mbaraga z’igisirikare. Ni ngombwa ko hifashishwa imbaraga za dipolomasi binyuze mu byemezo byafashwe n’akarere kandi abo bireba bagakurikiza ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe. Ikindi, dukwiye kurandura imizi y’aya makimbirane, ni bwo abaturage bazashobora gutera imbere.” 

Ibihugu bikomeye ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bikomeje gusaba ko imirwano ibera mu burasirazuba bwa RDC ihagarara, impande zihanganye zikaganira ariko ubutegetsi bw’iki gihugu bubitera utwatsi, bukagaragaza ko buzatsinda iyi ntambara bubifashijwemo n’igisirikare kiri kuvugururwa. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights