Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikeU Rwanda rwasubije perezida Ndayishimiye watangaje umugambi wo gutera i Kigali akanavuga...

U Rwanda rwasubije perezida Ndayishimiye watangaje umugambi wo gutera i Kigali akanavuga aho azanyura

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko yatunguwe n’amagambo ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aho yagaragaje ko Igihugu cye gishobora gutera u Rwanda giciye muri Kirundo, mu gihe nyamara hari hatangiye ibiganiro byo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi. 

Muri iyi minsi, inzego z’ubutasi z’u Rwanda n’iz’u Burundi zari zatangiye ibiganiro mu Ntara ya Kirundo, hagamijwe gushakira umuti ibibazo bimaze igihe bihungabanya umubano wa Kigali na Bujumbura.  

Ibi biganiro byari bigamije gushimangira umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu gihe hari ibibazo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

Icyakora, Perezida Evariste Ndayishimiye, mu kiganiro yagiranye na BBC, yakoze ibyaciye intege izi ntambwe zari zatewe mu kubura umubano mwiza.  

Yatangaje ko u Burundi bufite amakuru ko u Rwanda rushaka kugaba igitero kuri icyo gihugu ruciye muri RDC, aboneraho no kuvuga amagambo akomeye ati: 

“Tuzi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije ku mutwe wa Red-Tabara.”  

“Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.” 

Aya magambo yateye impungenge ku ruhande rw’u Rwanda, aho Guverinoma yagaragaje ko atari yo, kandi ashobora kubangamira inzira y’ibiganiro yari itangiye. 

Nyuma y’aya magambo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasohoye itangazo avuga ko ibi bivugwa bitunguranye cyane, cyane ko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zari zatangiye ibiganiro bigamije kunoza umubano.  

Yagize ati: “Ibyo bivugwa biratangaje kuko mu by’ukuri inzego za gisirikare n’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari ziri guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka yacu iduhuza bitewe n’ibirimo biraba mu burasirazuba bwa Congo.” 

Ni amagambo yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukemura ibibazo biciye mu nzira y’ibiganiro aho kwifashisha imbaraga za gisirikare. 

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe utifashe neza, cyane cyane kuva mu mwaka wa 2015. U Burundi bwakunze gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa Red-Tabara urwanya Guverinoma ya Bujumbura, ariko Kigali ikabihakana yivuye inyuma. 

Mu ntangiriro za 2024, Leta y’u Burundi yafunze imipaka ihuza ibihugu byombi, ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe wa Red-Tabara. Nyamara, u Rwanda rwamaganye ibi birego, ndetse n’uyu mutwe ubwe uhakana ko udafashwa na Kigali. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi byatangiye, ndetse bikaba hari icyizere ko umubano uzasubira mu buryo.  

Yagize ati: “Nubwo ibiganiro biri mu ntangiriro, hari icyizere ko bizatanga umusaruro ku buryo umubano w’Ibihugu byombi uzahurwa, n’imipaka igafungurwa, abaturage bakongera kugenderana kivandimwe nk’uko byari bisanzwe.” 

Ibi biganiro nibiramuka bikomeje neza, bishobora kuba intambwe ikomeye mu kugarura amahoro n’ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse n’akarere kose muri rusange.  

Nyamara, amagambo akomeye nka aya ya Perezida Ndayishimiye ashobora kuba imbogamizi ikomeye mu nzira y’ubwiyunge. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights