U Rwanda rwagaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano impungenge rutewe n’ubufatanye bw’Ingabo zihanganye na M23 harimo iza Afurika y’Amajyepfo, SADC, n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ifite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo.
Guverinoma y’u Rwanda yabigaragarije mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagejejwe n’ibiro bihoraho by’u Rwanda muri uyu muryango kuri Perezida w’aka kanama, Carolyn Rodrigues-Birkett.
Muri iyi baruwa yo kuri tariki ya 13 Gashyantare 2024, Minisitiri Biruta yagaragaje ko ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’amajyepfo zibogamiye ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ubu bufatanye bushobora kwagurira intambara mu karere; umwuka mubi ukiyongera.
Mu kwezi gushize ni bwo SADC (Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo) yohereje muri Congo, mu cyiswe ubutumwa bwo kwirukana imitwe yitwaje intwaro.
Izi ngabo kuri ubu zifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe irimo uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu ntambara Kinshasa ihanganyemo na M23 u Rwanda rushinjwa guha ubufasha, gusa incuro nyinshi rukaba rwarakunze rwakunze guhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruyiha.
Ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC kandi binagirwamo uruhare n’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO), by’umwihariko biciye mu kuzifasha mu bijyanye n’ubutasi.
Umuyobozi Mukuru wa Loni ushinzwe Ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean Pierre LaCroix, mu minsi ishize ubwo yari muri RDC yatangaje ko Loni inafite gahunda yo guha Ingabo za SADC ubufasha bw’ibikoresho mu rwego rwo gutsinsura “imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa RDC”.
Minisitiri Biruta yibukije ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari imitwe yitwaje intwaro irenga 260 kandi ko SADC iri gufasha igisirikare gikorana n’ingabo z’u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi, umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo abajenosideri n’imitwe iwukomokaho n’imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside igize ihuriro rya Wazalendo.
Yagize ati “SAMIRDC [Ingabo za SADC muri RDC] iri gukorana n’iyi mitwe y’abagizi ba nabi mu kurwanya M23, yifatanyije na Leta ya RDC yahisemo gukemura amakimbirane ikoresheje imbaraga za gisirikare, irenga ku myanzuro ya Nairobi na Luanda.”
Minisitiri Biruta yamenyesheje Perezida w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru yafashe intera nyuma y’aho Perezida wa RDC n’uw’u Burundi batangarije ku mugaragaro ko bazatanga ubufasha mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagaragaje u Rwanda ruhangayikishijwe n’aya magambo y’abakuru b’ibihugu by’abaturanyi n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abavuga Ikinyarwanda barimo Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.
Minisitiri Biruta yagaragaje ko ubufasha bwa MONUSCO ku Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashyira Loni mu mwanya wo gukora nabi kuko yaba yifatanya na Leta ya RDC mu mugambi wo gutsemba Abanye-Congo b’Abatutsi n’uwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati “Mu kwifatanya no gufasha ingabo zirimo SAMIDRC, FDNB na FDLR, Loni yaba ikorera mu mwanya udakwiye kandi byatuma ifasha ihuriro ry’izi ngabo rifite umugambi umwe wo gutsemba Abanye-Congo b’Abatutsi mu burasirazuba bwa RDC, kandi yanatangaje umugambi wo guhungabanya u Rwanda.”
“Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko aya makimbirane akomeje bitewe n’uko umuryango mpuzamahanga wirengagije nkana imizi yayo, irimo ubufasha buhabwa imitwe y’abajenosideri muri RDC, kwanga gusubiza ugutakamba kw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kwa Leta ya RDC, cyane cyane Abatutsi, no kwanga gucyura ibihumbi amagana by’Abanye-Congo bari mu karere.”
Minisitiri Biruta yamenyesheje Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko guha ubufasha ingabo za RDC n’izindi byifatanya, bituma ubutegetsi bw’iki gihugu burenga ku byemezo byo gukemura aya makimbirane mu mahoro.
Yasabye ko aka kanama katakwemera ubusabe bwo guha ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ubufasha, ahubwo kagasaba ubutegetsi bw’iki gihugu kubahiriza imyanzuro y’amahoro yafatiwe mu biganiro byabereye i Nairobi na Luanda muri Angola, asezeranya ko u Rwanda ruzatanga umusanzu mu gihe uzakenerwa.
Ku magambo gashozantambara yatangajwe na Perezida wa RDC n’uw’u Burundi, Minisitiri Biruta yamenyesheje Carolyn Birkett ko u Rwanda ruzakomeza gufata ingamba z’ubwirinzi, hagamijwe gukumira umugambi wabo wo gukuraho ubutegetsi bwarwo n’ibitero imitwe y’abajenosideri yagambirira kugaba mu Rwanda.