Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeU Rwanda rwari muri Congo? Hahishuwe impamvu ikomeye cyane yagombaga gutuma ingabo...

U Rwanda rwari muri Congo? Hahishuwe impamvu ikomeye cyane yagombaga gutuma ingabo z’u Rwanda zijya muri Congo ntawe basabye uburenganzira! [VIDEO]

Mu gihe amakuru akomeje kuzenguruka avuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari ibimenyetso n’impamvu zikomeye zitangiye kugaragaza ko ibyo u Rwanda rwakoze byose byari bifite ishingiro ndetse runafite uburenganzira bwo kwirwanaho nta n’uwo rusabye uruhushya. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Mu minsi yashize, hari hatangiye kugenda amakamyo arenga 120 yuzuye intwaro n’amasasu, anyuzwa ku butaka bwa Congo hafi y’umupaka w’u Rwanda zifite gahunda yo kururasaho.  

Amakuru yizewe agera kuri ITYAZO aturuka mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, harimo RDF, RNP n’ubutasi, yagaragaje ko izi ntwaro zari zigamije gukoresha igitero ku Rwanda. 

Ibi byatumye inzego zose z’umutekano ziba maso, zitangira gutegura uburyo bwo gukumira igitero cyari guturuka mu ngabo zari mu butumwa bwa SADC muri Congo, harimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, zari zigize igice cyiswe SAMIDRC. 

Nubwo SADC yohereje ingabo zayo muri Congo, ntizigeze zibwirwa ko u Rwanda ari igihugu cyarahiye kutazongera guterwa na rimwe. Kuri RDF, ni ihame ridasubirwaho: U Rwanda ruratera ntiruterwa. Bivuze ko iyo igitero kigiye guterwa ku Rwanda, kiburizwamo mbere y’uko gikorwa. 

Kuba izi ngabo zarimo kugerageza gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda, irimo n’iya FDLR, ni igikorwa cyafatwaga nk’igitutsi gikomeye ku mutekano w’igihugu.  

Hari ibimenyetso bifatika by’uko bamwe mu bagize izi ngabo za SADC bari bazi neza ko intwaro zirimo kwinjizwa muri Kivu y’Amajyaruguru zari zifite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, amakamyo menshi yari atwaye ibikoresho by’izi ngabo zacyuwe, anyuze ku butaka bw’u Rwanda.  

Ku isaha ya saa 16h00’, aya makamyo yahagurutse mu karere ka Rubavu, anyura Busogo no mu mujyi wa Musanze, mbere yo gukomereza i Kigali no kwinjira muri Tanzania ku mupaka wa Rusumo. 

Ibi byabaye ku nshuro ya gatanu, nyuma y’uko ibikoresho bya mbere byacyuwe ku wa 29 Mata. Ariko kuri iyi nshuro, ubwinshi bw’aya makamyo bwari butangaje, byari nk’ikimenyetso ko intwaro zari zinjiye ari nyinshi cyane kurusha uko abantu babyumvaga. 

Mu gihe intwaro zinjiraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ihuriro rya AFC/M23 ryakomeje gukoma mu nkokora uwo muryango wa SADC na FARDC bari bafatanyije.  

M23 yahagaritse gahunda zose z’abanzi, ikaba yaragize uruhare runini mu gutuma ibyo bitekerezo byo kwinjira mu Rwanda bisubikwa. 

Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko iyo M23 itahaba, ingabo z’u Rwanda zari kujya muri Congo mu buryo bwihuse kandi nta n’uwo zibajije – nk’uko amategeko y’ubwirinzi y’igihugu abiteganya. 

U Rwanda rushimira inzego z’umutekano zarwo, zirimo RDF, RNP, abashinzwe Ubutasi, n’abandi bafatanyabikorwa, kubera ukwitanga n’ubunyamwuga mu guhangana n’ibi bitero byari gutera igihugu cyacu. 

Kuri ubu, nubwo ibikoresho bya SADC byamaze gucyurwa, Ingabo z’u Rwanda ntizikwiye kuryama ngo zisinzire, kuko abari bafite umugambi wo guhungabanya u Rwanda bashobora kuba bataracika intege burundu. 

VIDEO: Reba hano uko amakamyo y’igisirikare cya SADC yanyuze mu Rwanda acyura ibikoresho  

Ese wowe ubona byari bikwiye ko u Rwanda rwivuna umwanzi hakiri kare? Sangiza abandi iyi nkuru. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe