“U Rwanda rwarababaye, rubura abantu n’ibintu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntirwazimye” -Perezida Kagame

Kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Mata 2019, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwababaye, rubura abantu n’ibintu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntirwazimye. Ati:”Nubwo hari abagize uruhare muri Jenoside, abanyarwanda bose si ko babaye babi kuko hari abagaragaje ubumuntu bakabigaragaza bahisha cyangwa batabara abahigwaga”.

Perezida yavuze ko ubwoba n’agahinda byasimbuwe n’imbaraga n’intego bituma buri munyarwanda aharanira kujya mbere kw’igihugu cye. ko  iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, ari umusaruro wo gushyira hamwe kw’Abanyarwanda, gushingiye ku kongera kwimakaza indangagaciro z’umuco zari zaratakaye mu 1994.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yabateye ubwigunge n’ishavu ariko ko basabwa kwitanga kugira ngo igihugu cyongere kubaho, ko byabaye ngombwa ko amarangamutima tuyashyira ku ruhande ahubwo tugafatanya kubaka igihugu.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo bamwe bibaza, aho bananirwa guhuza imvugo ivuga ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, bibaza aho yari yagiye ubwo abasaga miliyoni bicwaga mu mezi atatu gusa.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana, kuva kuwa 7 Mata kugeza kuwa 4 Nyakanga 1994. Perezida Kagame, mu ijambo yagejeje ku mbaga yari iteraniye muri Kigali Convention center, igizwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abahagarariye intumwa zaturutse mu bihugu byinshi, yibukije inkuru y’umukobwa wavuze umuvugo ubwo u Rwanda rwibukaga mu myaka yashize.

Perezida Kagame yabwiye imbaga yari yaturutse hirya no hino ku isi ko bigoye kumva kwigunga n’akababaro k’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikoreye imitwaro iremereye, Ibi byaradukomeje kandi bitwubakira ubumwe, ndashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Nta kindi nabona mbabwira uretse kubashimira, Kwihangana kwanyu, ubutwari bwanyu ni bwo shusho nyakuri y’ intsinzi y’u Rwanda.”

Ku rwego rw’igihugu, umuhango watangiriye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, nyuma ibiganiro bikomereza mu nyubako ya Kigali Convention Centre. Ni umuhango watangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Uwo muhango kandi witabiriwe n’abashyitsi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi.