Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, isaba abadipolomate b’iki gihugu kuva ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Iyi nkuru itunguranye yamenyekanye ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe, aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo risobanura impamvu z’uyu mwanzuro ukomeye.
U Rwanda rwatangaje ko rwasuzumye neza imyitwarire y’u Bubiligi, rugasanga yakomeje kugendera ku murongo wa gikoloni, bigaragarira cyane mu buryo iki gihugu cyitwaye mu makimbirane ari kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, u Rwanda rwagaragaje ko u Bubiligi bukomeje kugira uruhare mu bikorwa bibangamira u Rwanda, haba mu mateka ndetse no muri ibi bihe bya vuba, aho bwafashe uruhande rushingiye ku nyungu zabwo mu makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong.
U Rwanda ruvuga ko iki gihugu cyakomeje gukwirakwiza ibinyoma bigamije kwangisha amahanga u Rwanda no gukoresha uburyarya kugira ngo hafatwe ibyemezo bikomeretsa igihugu cy’u Rwanda n’akarere muri rusange.
Nyuma yo kugera kuri uyu mwanzuro, u Rwanda rwategetse ko abadipolomate bose b’u Bubiligi basohoka mu gihugu bitarenze amasaha 48, ariko runizeza ko ruzakomeza kubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne mu kurinda inyubako n’imitungo y’u Bubiligi iri mu Rwanda.
Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini umubano w’ibi bihugu byombi utifashe neza, cyane cyane nyuma y’uko u Bubiligi bugaragaje imvugo n’ibikorwa byafashwe nk’ibibangamira ubusugire bw’u Rwanda.
Nubwo ari icyemezo gikomeye, kiratanga ishusho nshya ku mubano w’u Rwanda n’amahanga ndetse n’ingaruka gishobora kugira ku bucuruzi, ubukungu, n’imikoranire y’impande zombi.
Kugeza ubu, Guverinoma y’u Bubiligi ntiragira icyo itangaza kuri uyu mwanzuro u Rwanda rwafashe, ariko birashoboka ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku mikoranire y’ibi bihugu mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, iterambere, n’indi mishinga yahuzaga impande zombi.
Birasaba gutegereza kugira ngo hamenyekane uko u Bubiligi buzakira iki cyemezo ndetse n’icyo buzafata nk’igisubizo kuri iki gikorwa kidasanzwe cyafashwe n’u Rwanda.