Wednesday, March 12, 2025
Wednesday, March 12, 2025
spot_img
HomePolitikeU Rwanda rurishyuza ubwongereza akayabo kaza miliyoni z’amapawundi.

U Rwanda rurishyuza ubwongereza akayabo kaza miliyoni z’amapawundi.

Nyuma yuko Leta yubwongereza ihagaritse abimukira kuza murwamda yana tangajeko itazishyura ayandi mafaranga yarifite Leta y’u Urwanda

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko Ubwongereza bwasabye u Rwanda “guheba bucece” amafaranga yari asigaye kwishyurwa.

Kuwa mbere Makolo yavuze ko ayo mafaranga agera kuri miliyoni 50 z’amapawundi (asaga miliyari 90 y’u Rwanda), ko Ubwongereza bwasabye ibyo bushingiye ku “kwizerana” hagati y’ibihugu byombi.

Ubu u Rwanda rwasabye Ubwongereza kwishyura ayo mafaranga yari asigaye rushinja icyo gihugu kurenga kuri uko kwizerana kwari hagati y’ibihugu byombi ubwongereza bugahagarika inkunga ku Rwanda.

umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yatangajeko “nta kundi kwishyura kugendanye n’iriya gahunda kuzakorwa, kandi u Rwanda rwahebye ukundi kwishyurwa kwose”.

Iki kibazo cyo kwishyurwa kuri aya masezerano Ubwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda, cyaje nyuma y’uko mu kwezi gushize Ubwongereza butangaje ko buzahagarika inkunga buha u Rwanda, uretse igenerwa “abakennye cyane”.

Ubwongereza bwafashe icyo cyemezo cyo kutazishyura u Rwanda burushinja gufasha umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice binini mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo harimo imirwa mikuru y’izi ntara, Goma na Bukavu.

Uretse Ubwongereza, Ububiligi, Amerika, Canada, n’Ubudage byatangaje ibihano bitandukanye kubera ibirego nk’ibyo. U Rwanda rwagiye rusubiza buri gihugu ruvuga ko ibyo bihano “bidafasha mu gukemura ikibazo” cya DR Congo.

U Rwanda rwanenze ibihano by’Ubwongereza ruvuga ko “bidafite ishingiro” kandi ko bigamije guhatira u Rwanda “gushyira mu kaga umutekano wacu” nk’uko Makolo yabivuze ku wa mbere.

Makolo avuga ko kubera imyifatire y’Ubwongereza u Rwanda rwahise rukurikirana ukwishyurwa kwarwo kwasigaye ku masezerano y’abimukira Ubwongereza “burebwa na yo mu buryo bwemewe n’amategeko”.

U Rwanda rwahakanye kenshi ko gufasha umutwe wa M23, ruvuga ko rwafashe ingamba zo kwirinda mu guhangana “n’ikibazo gikomeye” gitewe n’umutwe wakoze jenoside mu Rwanda1994, FDLR, uri hafi y’imbibi zarwo.

Inzobere za ONU mbere zavuze ko abasirikare b’u Rwanda hagati ya 3,000 na 4,000 bari mu burasirazuba bwa DR Congo bafasha M23.

Umugambi w’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, wateguwe mu 2022 na leta yabanjirije iriho ubu i Londres, watumye icyo gihugu cyishyura miliyoni £240 mbere y’uko ubutegetsi bushya bwa Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer buwuhagarika.

U Rwanda ruvuga ko ubutegetsi bwa Starmer bwananiwe guhagarika ayo masezerano mu buryo buteganywa n’amategeko, nubwo bwose bwatangaje ko atagikomeje nyuma yo gutsinda amatora.Nyuma yo gutsinda amatora muri Nyakanga(7) ishize, Starmer yavuze ko uwo mugambi “wapfuye kandi wahambwe”, ko utari kugera ku ntego yo kubuza abimukira kujya mu Bwongereza kandi wari gutwara gusa “munsi ya 1% y’abimukira baza n’utwato duto”.

Mu itangazo, umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yavuze ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’iki gihugu yasobanuye ko uwo mugambi wo gufatanya n’u Rwanda mu kibazo cy’abimukira “wasesaguye amafaranga y’umusoreshwa kandi udakwiye gukomeza”.

Mu gihe aya masezerano yari mu ngiro, ku mafaranga yatanzwe n’Ubwongereza, i Gahanga mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hubatswe umudugudu w’amagorofa yari gutuzwamo abimukira bari kuva mu Bwongereza.

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights