Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeU Burusiya: Umutekano wakajijwe cyane mugihe hazakuba hashyigurwa Alexeï Navalny

U Burusiya: Umutekano wakajijwe cyane mugihe hazakuba hashyigurwa Alexeï Navalny

None tariki ya 01 Werurwe 2024, Alexei Navalny arashyingurwa i Moscou mu gihe umutekano wakajijwe no mu gihe abamushyigikiye batinya igitero cya polisi mu gihe cyo kumushyingura.

Navalny, wanenze cyane Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yapfuye afite imyaka 47 mu buryo bw’amayobera ubwo yari afungiwe mu kigo cya gereza ku itariki ya 16 Gashyantare.

Abamushyigikiye bahisemo gutambutsa ishyingurwa rye kuri internet. Basabye kandi abantu kwitabira umuhango wo kumusezeraho no gushyingura i Moscou nkuko tubikesha DW.

Indabo hanze y’ambasade y’Uburusiya mu murwa mukuru Copenhagen wa Denmark – umwe mu mijyi wabayemo guha icyubahiro Navalny

Biteganijwe ko kumusezeraho mu kiliziya bitangira saa munani z’amanywa ku isaha yaho (1100 GMT) bigakurikirwa no gushyingurwa mu irimbi rya Borisov, nk’uko umuvugizi wa Navalny, Kira Yarmysh yabitangaje.

Ahamagarira abantu kwitabira, yavuze ko abantu bose umurimo wa politiki wa Navalny hari icyo wavuze kuri bo, bagomba kuza mu muhango wo gushyingura. Yarmysh yavuze ko urugendo ruva mu rusengero rugana ku irimbi rutwara iminota 28.

Umugore wa Navalny, Yulia Navalnaya, na we yasabye abantu kuza kwitabira umuhango wo gushyingura.

Abategetsi b’Abarusiya bashyikirije nyina umurambo wa Navalny nyuma y’urupfu rwe nyuma y’ibyifuzo byinshi. Nyina yanze ko ashyingurwa rwihishwa.

Inkuru bijyanye wasoma:

Biravugwa ko umurambo wa Navalny waba ugiye kugumanwa ibyumweru bibiri

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights