Guverinoma y’u Burundi irangajwe imbere na Perezida Evariste Ndayishimiye yohereje abandi basirikare benshi cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhangana na M23 nyuma yuko yambuye FARDC n’abambari bayo ibice bitatu by’ingenzi.
Ubusanzwe mu Burasirazuba bwa RDC habarizwaga Batayo umunani z’abasirikare b’u Burundi aho bivugwa ko abarwanyi b’imwe muri izo batayo barasiwe ku rugamba barapfa, abadapfuye bafatwa mpiri.
Hari n’abandi basirikare barenga 150 baburiwe irengero mu rugamba rwo mu Kibaya cya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo.
Izi ngabo z’u Burundi zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhangana na M23 mu gihe abasirikare b’u Burundi benshi bahunze bava muri teritware ya Masisi bahungira Minova.
Kuri ubu hari makuru avuga ko aba basirikare bahungiye Minova bahise bakomeza guhunga batazi iyo berekeza.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko bwohereje indi Batayo ya Cyenda, igizwe n’abasirikare bagera ku 614 bose.
Amakuru akaba akomeza avuga ko iyi iyobowe na kuyoborwa na Lt Col Aaron, wari usanzwe muri Kivu y’Amajyepfo, akaba ari indwanyi idasanzwe ku rugamba nkuko umwe mu basirikare b’u Burundi ba barizwa mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo utashatse ko imyirondoro ye ijya hanze yabitangarije umunyamakuru wa Corridorreport.com.
Ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 04 Gashyantare nibwo M23 yarwanye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yabereye mu nkengero za Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kuri ubu M23 imaze gufata ibirindiro bikomeye byo mu nkengero za Minova aribyo Kituva na Jangwa ndetse n’u muhanda uhuza Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ku mugoroba w’ejo ku cyumweru habonetse abasirikare benshi bahunze bava Minova bagana i Bukavu, mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, bikavugwa ko abo bahunze bava Minova barimo n’ingabo z’u Burundi.
Amakuru ahari yizewe ashimangira ko umubano wa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi ashingiye kuri 5000$ Leta ya RDC yemeye kujya yishyura buri kwezi kuri buri musirikare umwe w’u Burundi, uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya M23, Ingabo z’iki gihugu zihuriyemo n’iza FARDC.