Leta y’u Bubiligi yahakanye amakuru yavugaga ko iki gihugu cyohereje ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rwo gufasha ingabo z’iki gihugu mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Iyi nkuru yari yatangajwe n’urubuga The Great Lakes Eye, ivuga ko ku wa 17 Werurwe 2025, u Bubiligi bwohereje muri Congo abakomando babarirwa hagati ya 300 na 400 ndetse n’ibifaru na Dorone.
Iyi nkuru yemezaga ko aba bakomando bari i Kindu mu Ntara ya Maniema, aho ngo bagombaga guha imyitozo ya gisirikare Brigade ya 31 y’Ingabo za RDC ishinzwe gutabara aho rukomeye, ndetse no gufatanya n’ihuriro ry’ingabo za Leta mu kurwanya umutwe wa M23.
Nyamara, Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prevot, yanyomoje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa X, avuga ko nta ngabo igihugu cye cyigeze cyohereza muri Congo, ndetse nta n’izo giteganya kohereza.
Prevot yagize ati: “Aya ni andi makuru y’ibinyoma. Itsinda ry’abasirikare batandatu b’Ababiligi rwose bari muri Kindu mu gushyira mu bikorwa ubufasha bw’ibikoresho bitica EU yahaye igisirikare cya Congo. Rero nta zindi ngabo zigamije kujya mu bikorwa ibyo ari byo byose zigeze zoherezwa, yemwe nta n’ibyo u Bubiligi buteganya.”
Bruxelles ivuga ko inkuru ya The Great Lakes Eye ari igamije guteza umwuka mubi no gukwirakwiza ibihuha bishobora gukongeza ubushyamirane muri aka karere kamaze igihe gahuye n’ibibazo by’umutekano muke.
U Bufaransa, kimwe n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, buherutse gutangaza ko bwemeye gufasha Leta ya Congo mu buryo butandukanye, ariko hakibandwa ku bikoresho bitari intwaro no ku myitozo y’igisirikare, mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.
Nubwo aya makuru yavuzweho byinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, u Bubiligi bwakomeje gushimangira ko butagirana uruhare mu mirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23.
Benshi baribaza niba iyi nkuru ari iy’ukuri cyangwa niba ari igice cy’intambara y’itangazamakuru iri gukomeza gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe RDC ikomeje gushaka inkunga mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, ibihugu byinshi bikomeje kwitonda mu gutanga ubufasha bushobora gufatwa nk’ugushyigikira uruhande rumwe mu ntambara ihangayikishije abaturage benshi muri aka karere.