Wednesday, June 4, 2025
Wednesday, June 4, 2025
spot_img
HomePolitikeU Bubiligi bugiye kwiyunga n'u Rwanda? Urujijo ku ruzinduko rw'amateka rwa Minisitiri...

U Bubiligi bugiye kwiyunga n’u Rwanda? Urujijo ku ruzinduko rw’amateka rwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi

Ku wa 1 Kamena 2025 wabaye umunsi w’amateka muri dipolomasi y’akarere n’iy’isi, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, yakiriye mu bihe bitandukanye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda n’u Bubiligi, ibintu byafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’ugushaka kunga ubumwe n’ugutangiza ibiganiro bishya hagati y’ibihugu bibiri byari bimaze igihe bidacana uwaka. 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko Sheikh Mohammed yakiriye Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ndetse na Maxime Prevot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, bose bari mu ruzinduko rutandukanye i Doha. 

Nk’uko Qatar yabitangaje, ibiganiro hagati ya Sheikh Mohammed na Amb. Nduhungirehe byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar, n’uburyo bwo kurushaho kuwubaka. Banarebeye hamwe ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ndetse n’indi migenderanire y’inyungu zihuriweho. 

Ni mu gihe kandi ibiganiro na Minisitiri Prevot byibanze ku mikoranire ya Qatar n’u Bubiligi ndetse no ku bibazo bikomeye byugarije akarere ka Moyen-Orient, harimo intambara yo muri Gaza n’ibibazo bya Syria. 

Nubwo nta tangazo na rimwe ryemeza ko Minisitiri w’u Rwanda na Minisitiri w’u Bubiligi bahuye imbonankubone cyangwa bagiranye ibiganiro bihuriweho, kuba bose barakiriwe ku munsi umwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar ni ibintu bikomeje guteza urujijo. 

Hari abasesenguzi bavuga ko Qatar ishobora kuba iri muri gahunda yo guhuza ibi bihugu byombi, cyane cyane nyuma y’uko ihuje Perezida Kagame na Tshisekedi muri Werurwe 2025, igikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. 

U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi muri Werurwe 2025, rushinja iki Gihugu kuba kiri inyuma y’ibihano byasabiwe u Rwanda mu miryango mpuzamahanga, hashingiwe ku birego byatangajwe na DRC ku bijyanye n’uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibyo birego byafashwe nk’ibihimbano kandi bigamije kubangamira ubusugire bwarwo. 

Nubwo nta cyemezo na kimwe cyasohowe kigaragaza intangiriro y’ubwiyunge, uru ruzinduko rw’abakuru b’izo nzego zombi, icyarimwe, rwatumye hibazwa niba impinduka zishoboka. 

Qatar ikomeje kwigaragaza nk’igihugu gifite ubushobozi bwo guhuza impande zifitanye ibibazo bikomeye. Kuba Minisitiri w’Intebe wayo yakiriye abahagarariye ibihugu byacanye umubano bishingiye ku mateka, ni ikimenyetso cy’uko icyo gihugu gishobora kuba kiri hagati mu biganiro biganisha ku bwiyunge n’ubufatanye bushya. 

Nubwo byinshi bitarajya ahabona, uru ruzinduko rubaye ikimenyetso cy’uko hari igikomeje gutegurwa ku rwego rwo hejuru hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ibihugu byahoze bifitanye umubano ukomeye mu mateka ariko ubu bikaba bitari kuvugana. 

Amateka ya dipolomasi agaragaza ko intambwe nto ishobora kuvamo impinduka nini. Nubwo hataravugwa ibiganiro bihuza u Rwanda n’u Bubiligi byeruye, kuba abahagarariye ibi bihugu barahuye i Doha ku munsi umwe, ku butumire bwa Qatar, ni igikorwa gishobora kuba cyerekana ko hari umwuka mushya mu mibanire yabo.  

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe