Urupfu rwa Gen. Michel Rukunda uzwi nka Makanika rukomeje kugira ingaruka zikomeye mu bice bitandukanye ku Isi, by’umwihariko ku Banyamulenge.
Uyu wari umuyobozi w’umutwe wa Twirwaneho yaguye mu gitero cya drone cyagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku wa 19 Gashyantare 2025.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umutwe wa Twirwaneho ryemeje aya makuru, rivuga ko Makanika yaguye ku rugamba rwo “kurwanya jenoside ikorerwa Abanyamulenge n’abandi basa na bo.”
Nyuma y’urupfu rwe, ubuyobozi bwa Twirwaneho bwahamagariye Abanyamulenge kwihangana no gukomeza urugamba rwo kwirwanaho, rivuga ko “mu maraso ye havuyemo intwari zizakomeza urugamba kugeza ku mutonyi wa nyuma.”
Mu gihe bamwe bashenguwe n’aya makuru, abandi Banyamulenge bayabonamo amahirwe mashya.
Urupfu rwa Makanika rwateje imbaraga nshya mu guhuza Abanyamulenge baba mu mahanga, cyane cyane muri diaspora.
Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyamulenge benshi batangaje ko uru rupfu ari impamvu yo kongera kunga ubumwe no gushyigikira ibikorwa byo kwirwanaho.
Nyuma y’urupfu rwa Gen Makanika, Abanyamulenge batandukanye batangiye gushaka uko bakongera kwihuza no guha imbaraga urugamba rwa gisirikare ndetse n’urwo kwimakaza uburenganzira bwabo ku rwego mpuzamahanga.
Hari kandi bamwe mu Banyamulenge batangiye gukoresha urupfu rwa Makanika nk’iturufu yo gukusanya inkunga y’amafaranga n’imfashanyo zivuye mu miryango itandukanye yo mu mahanga, harimo n’ababa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi.
Amakuru aturuka muri diaspora yerekana ko hari amatsinda yatangiye gukusanya inkunga yo gufasha ibikorwa bya gisirikare, ariko n’ayandi mato mato arimo gukusanya amafaranga yo gufasha imiryango y’abarwanyi baguye ku rugamba.
Ku rundi ruhande, hari impaka hagati y’amatsinda y’Abanyamulenge ku buryo bwo kwibuka Makanika.
Mu itangazo ryasohowe n’umutwe wa Twirwaneho ibinyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter ubuyobozi bwawo bwamaganye abantu bashaka gukoresha izina rya Makanika mu nyungu zabo bwite, busaba ko ibikorwa byose byo kwibuka bigomba guhuza imiryango yabo n’ubuyobozi bw’umuryango mugari w’Abanyamulenge.
Ni itangazo ryashyizwe hanze tariki ya 07 Werurwe 2025 rigira riti: “Ubuyobozi bwa MRDP-TWIRWANEHO, bukomeje Kwihanganisha Abanyamulenge bose ku byago Ubugoko bwacu bumazemo imyaka irindwi bukorerwa Genoside kuva 2017 Kugeza uyu munsi mu mwaka 2025, isi yose icecetse, mukomere kandi mushikame, Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu. Turasaba Abanyamulenge, Inshuti n’abavandimwe bose bategura Kwibuka Intwari yacu y’ikirenga akaba yari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango General RUKUNDA Michel alias Makanika watabarutse ku minsi 19/02/2025, ko abategura bose basabwa ku biteguran n’Umuryango we bwite n’abayobozi b’Ubugoko bibumbiye muri Gakondo ku bari hanze y’Igihugu (Diaspora).
Turasaba abantu bose bari gutegura kwibuka hamwe n’izindi ntwari zatabarukanye nawe. ko icyo gikorwa kigomba kuba cyumvikanyweho n’imiryango yabo ndetse n’Ubuyobozi bwa community bwavuze haruguru. Ababikora mu buryo bunyuranye basabwe kubihagarika. Amatsinda y’abantu bivanye muri za Communities (Mutualités) z’Ubugoko, n’abantu basanzwe barwanya ibikorwa byo kurwanya akarengane General RUKUNDA Michel alias Makanika yarahagarariye, basabwe guhagarika ibikorwa byo kwibuka no kwirinda gukoresha amazina y’Intwari mu bikorwa by’inyungu zabo bwite, kuko bikomeretsa imitima y’ubgoko no kudaha agaciro Umuryango mugari yayoboraga.
Mu Kwibuka twese turasabwa kuzirikana Ubutwari bwe, Umurage mwiza yadusigiye no guharanira kuzagera ku ntego yari yariyemeje yo kubaho mu gihugu mu Mahoro n’uburenganzira busesuye.”
Nyuma yuko iri tangazo rigiye hanze, byerekana ko hari Abanyemulenge batangiye gukoresha izina rye nk’uburyo bwo kwishakira abayoboke cyangwa kwinjiza inkunga.
Ibitekerezo binyuranye byatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko Makanika yari intwari yagizwe igitambo, mu gihe abandi bavuga ko yari umuyobozi wakoresheje intwaro mu nyungu ze bwite, bigatuma bamwe mu Banyamulenge bafata icyemezo cyo kujya mu ishyaka rye batabanje kureba ubundi buryo bwo gukemura ibibazo byabo.
Ese urupfu rwa Makanika ruzagira ingaruka ki ku mutwe wa Twirwaneho?
Abasesenguzi bavuga ko urupfu rwa Gen. Makanika ko urupfu rwe rushobora gutuma uyu mutwe uhabwa icyubahiro gishya, bityo ukabona abayoboke benshi bashya.
Ibimenyetso by’ibitero by’uyu mutwe byakomeje kwiyongera nyuma y’urupfu rwa Makanika, bivuze ko ingufu zawo zitarazima.
Byitezwe ko FARDC izongera imbaraga mu bikorwa byo guhashya uyu mutwe, cyane ko wahise wemeza ko utazacika intege nubwo wabuze umuyobozi mukuru.
Ni urupfu kandi ruzatuma Abanyamulenge bahagarara hamwe bagakomeza urugamba mu buryo bufite umurongo uhamye.
Ikizwi cyo ni uko urupfu rwe rwabaye ikimenyetso gikomeye, cyazamuye imbaraga za politiki no kwishyira hamwe kw’Abanyamulenge, haba imbere muri Congo ndetse no mu mahanga.