Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeOther News"Twirwaneho" iravugwaho gukubitira ahareba inzega Ingabo z’u Burundi na FARDC

“Twirwaneho” iravugwaho gukubitira ahareba inzega Ingabo z’u Burundi na FARDC

Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi zibarizwa mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, ku wa Gatatu biravugwa ko zagabye igitero ku barwanyi b’umutwe wa Twirwaneho mbere yo kuzikubita ahababaza.

Amakuru avuga ko imirwano y’impande zombi yabereye ahitwa i Nyawaranga ho muri Groupement ya Bijombo, Chefferie ya Bavira ho muri Teritwari ya Uvira.

Usibye Ingabo z’u Burundi na FARDC, bivugwa ko icyo gitero cyari kinarimo imitwe y’inyeshyamba Leta ya RDC yise Wazalendo; bose hamwe bakaba barabarirwaga mu 1,800.

Urubuga Minembwe Capital ruravuga ko abarwanyi ba Twirwaneho basanzwe bayobowe na Colonel Michel Rukunda ’Makanika’ bakubise ingabo zari zabateye, mbere yo kuzikwiza imishwaro.

Biravugwa ko Twirwaneho yirukankanye ingabo z’u Burundi na FARDC, izivana Nyawaranga izambutsa uruzi rwitwa Kananga ruherereye hafi ya Centre ya Groupement ya Bijombo.

Bivugwa kandi ko inkomere z’abasirikare b’u Burundi na FARDC bakomerekeye muri iyo mirwano zahungishirijwe ahitwa Wumugethi ugana ku Murambya, ndetse ko habonetse imirambo myinshi y’Abarundi na FARDC mu misozi ya Kananga.

Radio Okapi yatangaje ko hari abasirikare batatu ba FARDC biciwe muri iyi mirwano, uundi umwe arakomereka. Ku ruhande rwa Twirwaneho iyi radio y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko hari umurwanyi mukuru witwa Mudakikwa wishwe, abandi batatu barakomereka.

Nta mirwano yaherukaga kubera muri Uvira,gusa mu myaka ibiri ishize ibi bice byari byabereyemo imirwano ikaze hagati ya Twirwaneho na FARDC.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights